Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Ibyakozwe 2:25 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

25 Koko kandi, Dawudi yavuze ibimwerekeyeho ati ’Narebaga Nyagasani imbere yanjye ubudahwema, kuko ari iburyo bwanjye kugira ngo ntadandabirana.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

25 Kuko Dawidi yavuze iby'uwo ati ‘Nabonye Umwami ari imbere yanjye iteka ryose, Kuko ari iburyo bwanjye ngo ntanyeganyezwa.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

25 Mwibuke ko Dawidi yavuze ibyerekeye Yezu uwo ati: ‘Nabonye Nyagasani imbere yanjye iteka, sinzigera mpungabana kuko ampora hafi.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

25 Mwibuke ko Dawidi yavuze ibyerekeye Yezu uwo ati: ‘Nabonye Nyagasani imbere yanjye iteka, sinzigera mpungabana kuko ampora hafi.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Ibyakozwe 2:25
15 Iomraidhean Croise  

kuko ahagarara iburyo bw’umutindahare, kugira ngo amukize abamucira urubanza.


Nyagasani ahora iburyo bwawe, agatikiza abami ku munsi w’uburakari bwe.


Wamugize Ruhabwamigisha iteka ryose, iruhande rwawe ahabonera ibyishimo.


kuko uburakari bwe butamara akanya, naho ubutoneshe bwe bugahoraho iteka; ijoro ryose riba amarira gusa, ariko igitondo kigatangaza impundu z’ibyishimo.


Imbere y’Imana yonyine, umutima wanjye ni ho ugubwa neza; agakiza kanjye, ni yo gakomokaho.


Mutima wanjye, shakira amahoro iruhande rw’Imana yonyine, kuko amiringiro yanjye yose ari yo akomokaho.


Koko icyo gihe cyose nari kumwe nawe, umfashe ukuboko kw’iburyo.


Kuko jye, Uhoraho, Imana yawe, ngufashe ukuboko kw’iburyo, nkakubwira nti «Witinya ! Ni jye ugutabara !


Bombi bari intungane imbere y’Imana, bagakurikiza badatezuka amategeko n’amabwiriza yose ya Nyagasani.


Dore igihe kiregereje, ndetse cyageze, maze mugatatana, umwe ukwe undi ukwe; mukansiga jyenyine. Mumenye ariko ko ntari jyenyine, kuko Data ari kumwe nanjye.


Ni cyo gituma umutima wanjye uri mu byishimo, n’ururimi rwanjye rukaba runezerewe, byongeye kandi nzaruhukana icyizere,


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan