Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Ibyakozwe 2:2 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

2 Ako kanya, umuriri umeze nk’inkubi y’umuyaga uva mu ijuru, maze wuzura mu nzu bari barimo.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

2 Nuko umuriri ubatungura uvuye mu ijuru umeze nk'uw'umuyaga uhuha cyane, ukwira inzu bari bicayemo.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

2 Nuko umuriri ubatungura uvuye mu ijuru umeze nk'umuyaga w'ishuheri, wuzura inzu yose bari bicayemo.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

2 Nuko umuriri ubatungura uvuye mu ijuru umeze nk'umuyaga w'ishuheri, wuzura inzu yose bari bicayemo.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Ibyakozwe 2:2
14 Iomraidhean Croise  

Uhoraho aravuga ati «Sohoka maze uhagarare ku musozi imbere y’Uhoraho; dore Uhoraho araje.» Ako kanya, haza inkubi y’umuyaga usatagura imisozi kandi umenagura amabuye imbere y’Uhoraho, ariko Uhoraho ntiyari muri uwo muyaga. Nyuma y’umuyaga haba umutingito w’isi, ariko Uhoraho ntiyari awurimo.


Abogeka ijuru, maze aramanuka, aza arangwa n’igicu kibuditse mu nsi y’ibirenge bye.


Haguruka, muyaga wa ruguru, banguka, muyaga w’epfo! Huhera mu busitani bwanjye, maze imibavu yabwo itame. Uwo nkunda niyinjire ubusitani, yirire imbuto zabwo ziryoha ukwazo.


Ndetse, na mbere y’uko bampamagara, nzabasubiza; ni baba bakivuga, mbe nabumvise hakiri kare.


Ngaha ngiye kohereza intumwa yanjye kugira ngo intunganyirize inzira. Ni bwo Umutegetsi mushaka azaza mu Ngoro ye abatunguye; koko rero, Umumalayika w’isezerano mwifuza, nguyu araje! Uwo ni Uhoraho, Umugaba w’ingabo, ubivuga.


Nuko ako kanya, inteko y’ingabo zo mu ijuru yifatanya na wa Mumalayika, basingiza Imana bavuga bati


Umuyaga uhuha werekeza aho ushaka, ukawumva uhuha, ariko ntumenye aho uturuka cyangwa aho werekeza; nguko uko bimerera umuntu wese wavutse kuri Roho.»


Nuko haboneka indimi zisa n’iz’umuriro, zigabanya zijya kuri buri muntu muri bo.


Ngo bumve urwo rusaku, rubanda rwose barakorana maze barumirwa, kuko buri wese yabumvaga bavuga mu rurimi rwe bwite.


Nuko ngo bamare gusenga, aho bari bateraniye hahinda umushyitsi; bose buzura Roho Mutagatifu, maze bamamaza ijambo ry’Imana bashize amanga.


Abo bahanuzi Imana yabahishuriye ko ubwo butumwa atari bo bwagenewe, ahubwo ko ari mwebwe bagomba kubushyikiriza, none ubu ngubu mukaba mubumenyeshejwe n’abigisha b’Inkuru Nziza bayobowe na Roho Mutagatifu woherejwe aturuka mu ijuru, ndetse n’abamalayika bifuza kuyirangamira.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan