Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Ibyakozwe 2:18 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

18 Koko muri iyo minsi, abagaragu banjye n’abaja banjye, nzabasenderezamo Umwuka wanjye maze bahanure.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

18 Ndetse n'abagaragu banjye n'abaja banjye muri iyo minsi, Nzabasukira ku Mwuka wanjye bazahanura.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

18 Mu minsi y'imperuka nzasuka Mwuka wanjye ku bagaragu banjye no ku baja banjye, na bo bazahanura.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

18 Mu minsi y'imperuka nzasuka Mwuka wanjye ku bagaragu banjye no ku baja banjye, na bo bazahanura.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Ibyakozwe 2:18
7 Iomraidhean Croise  

Naho, uwo mugaragu niyibwira ati ’Databuja aratinze’, maze agatangira gukubita abagaragu n’abaja, akarya, akanywa agasinda,


’Mu minsi ya nyuma, — uwo ari Nyagasani ubivuga —, nzasendereza Umwuka wanjye ku cyitwa ikiremwa cyose. Abahungu banyu n’abakobwa banyu bazahanure, urubyiruko rwanyu ruzabonekerwe n’abasaza banyu bazabonere mu nzozi.


Nzakora ibintu bitangaje hejuru mu kirere, n’ibimenyetso bikomeye hasi ku isi: hazaboneka amaraso, umuriro n’inkingi y’umwotsi.


Mu minsi twahamaze, haza kuza umuhanuzi wo muri Yudeya, akitwa Agabo.


Nta Muyahudi ukiriho, nta Mugereki, nta mucakara, nta mwigenge, nta mugabo, nta mugore, kuko mwese muri umwe muri Kristu Yezu.


Icyo gihe rero ntihaba hakivugwa Umugereki cyangwa Umuyahudi, uwagenywe cyangwa utagenywe, umunyeshyanga cyangwa Umushiti, umucakara cyangwa uwigenga; ahubwo haba havugwa gusa Kristu, uba byose muri bose.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan