Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Ibyakozwe 2:17 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

17 ’Mu minsi ya nyuma, — uwo ari Nyagasani ubivuga —, nzasendereza Umwuka wanjye ku cyitwa ikiremwa cyose. Abahungu banyu n’abakobwa banyu bazahanure, urubyiruko rwanyu ruzabonekerwe n’abasaza banyu bazabonere mu nzozi.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

17 ‘Imana iravuze iti: Uku ni ko bizaba mu minsi y'imperuka, Nzasuka ku Mwuka wanjye ku bantu bose, Kandi abahungu n'abakobwa banyu bazahanura, N'abasore banyu bazerekwa, N'abakambwe babarimo bazarota.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

17 ngo Imana iravuga iti: ‘Mu minsi y'imperuka nzasuka Mwuka wanjye ku bantu bose, abahungu n'abakobwa banyu bazahanura, abasore banyu bazagira iyerekwa, abasaza bo muri mwe bazabonekerwa mu nzozi.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

17 ngo Imana iravuga iti: ‘Mu minsi y'imperuka nzasuka Mwuka wanjye ku bantu bose, abahungu n'abakobwa banyu bazahanura, abasore banyu bazagira iyerekwa, abasaza bo muri mwe bazabonekerwa mu nzozi.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Ibyakozwe 2:17
38 Iomraidhean Croise  

Yakobo ahamagaza abana be, maze arababwira ati «Nimuterane, mbamenyeshe ibizababaho mu bihe bizaza.


Imana irebye isi isanga yarandavuye, kubera ubugiranabi bwa buri muntu.


Mana iri i Siyoni, abantu bakwiye kugusingiza, kandi bakarangiza imihigo bakugiriye.


amere nk’imvura igwa mu rwuri, mbese nk’imvura y’umurindi ibobeza ubutaka!


Nimugarukire amabwiriza yanjye! Dore, ngiye kubasakazaho umwuka wanjye, mbamenyeshe amagambo yanjye.


Mu bihe bizaza, hari ubwo umusozi w’Ingoro uzashyirwa ku kanunga usumbe imisozi yose. Nuko amahanga yose agende awugana.


Nuko ikuzo ry’Uhoraho rizigaragaze, ibinyamubiri byose bizaribonere icyarimwe, bimenye ko Uhoraho yavuze.»


kuko uwishwe n’inyota nzamuha amazi, uwumiranye mubere isoko idudubiza; nzasendereza umwuka wanjye mu rubyaro rwawe, n’umugisha wanjye ku nkomoko yawe.


Abagutegekesha igitugu, nzabagaburira imibiri yabo, bazasinde amaraso yabo bwite, boshye abasinze divayi nshya, maze ibinyamubiri byose bimenyereho ko Umukiza wawe ari jyewe Uhoraho, Umucunguzi wawe, Indatsimburwa ya Yakobo.


Hazaza igihe ikinyamubiri cyose kizapfukama imbere yanjye, uhereye ku mboneko y’ukwezi, kugeza ku mboneko y’ukundi, kuva kuri sabato kugeza ku yindi, uwo ni Uhoraho ubivuze.


Nzabaha umutima umwe, mbashyiremo umwuka mushya; nzavana mu mubiri wanyu umutima w’ibuye, mbashyiremo umutima wumva,


Sinzongera kandi kubakinga uruhanga rwanjye ukundi, kuko nzasesekaza umwuka wanjye ku muryango wa Israheli. Uwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuze.»


Nyuma y’ibyo, Abayisraheli bazisubiraho bashakashake bundi bushya Uhoraho, Imana yabo, na Dawudi, umwami wabo; kandi mu bihe bizaza bazagarukire Uhoraho n’ibyiza bye, bamusange bamwubashye.


Hazaba ubwo mu bihe bizaza, umusozi wubatseho Ingoro y’Uhoraho ushyirwa ejuru, ukazasumba imisozi yose n’untununga twose, maze amahanga agahurura awugana.


Nzasendereza ku nzu ya Dawudi no ku muturage w’i Yeruzalemu, Umwuka mwiza kandi wiyoroshya, bityo bazandangamire. Naho uwo bahinguranyije, bazamugira mu cyunamo nk’umwana w’ikinege, bazamuririre cyane nk’abaririra umwana w’uburiza.


Dore abo banyamahanga, ngiye kubacyamuriraho ikiganza cyanjye, kugira ngo bahinduke umunyago w’abacakara babo, maze mumenyereho ko ari Uhoraho, Umugaba w’ingabo, wantumye.


Maze umuntu wese azabone umukiro uturutse ku Mana.’»


nk’uko wamuhaye ububasha ku kiremwa cyose, ugira ngo abo wamuhaye bose, abahe ubugingo bw’iteka.


Ibyo yabivuze abyerekeje kuri Roho uzahabwa abamwemera. Kugeza icyo gihe, Roho yari ataratangwa, kuko Yezu yari atarahabwa ikuzo rye.


Nuko abemera bo mu bagenywe bari baraherekeje Petero batangazwa no kubona ingabire ya Roho Mutagatifu yasesekaye no ku banyamahanga.


Icyo gihe, abahanuzi bamanuka i Yeruzalemu bajya i Antiyokiya.


Umwe muri bo witwaga Agabo, amurikiwe na Roho Mutagatifu, ahanura ko inzara ikomeye igiye gutera ku isi yose — ari yo yateye ku ngoma ya Kalawudiyo —.


ahubwo ibi mureba ni ibyavuzwe n’umuhanuzi Yoweli, ati


Koko muri iyo minsi, abagaragu banjye n’abaja banjye, nzabasenderezamo Umwuka wanjye maze bahanure.


Aho amariye gukuzwa n’ububasha bw’Imana, no guhabwa na Se Roho Mutagatifu wasezeranywe, amusendereza mu bantu nk’uko mubibona kandi mubyumva.


Yari afite abakobwa bane b’abari, bahanuraga.


ukwizera ntigutamaze, kuko urukundo rw’Imana rwabuganijwe mu mitima yacu na Roho Mutagatifu twahawe.


umwe yegurirwa ububasha bwo gukora ibitangaza, undi akagabirwa guhanura; umwe ahabwa kurobanura ibiturutse ku Mana n’ibiyitambamiye, undi agahabwa kuvuga mu ndimi nyinshi, hakaba n’uhabwa kuzisobanura.


Bityo rero, abo Imana yashyizeho muri Kiliziya, aba mbere ni intumwa, aba kabiri ni abahanuzi, aba gatatu ni abigisha. Hanyuma ikurikizaho abakora ibitangaza; abafite ingabire yo gukiza abarwayi, iyo gutabarana, iyo kuyobora n’iyo kuvuga mu ndimi.


natwe muri iyi minsi turimo, ari na yo y’imperuka, yatubwirishije Umwana wayo, ari We yageneye kwegurirwa byose, akaba ari na We yabiremesheje byose iyo biva bikagera.


zahabu yanyu na feza byaguye ingese, kandi iyo ngese ni yo izabashinja, ikazatwika imibiri yanyu nk’umuriro. Ngaho mwihunikiye ubukungu muri iyi minsi y’indunduro!


Mbere na mbere, mumenye ko mu minsi ya nyuma hazaduka abaneguranyi batagira icyo bemera, bakurikira gusa irari ryabo bwite,


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan