Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Ibyakozwe 2:14 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

14 Nuko Petero ahagararanye na ba Cumi n’umwe, arangurura ijwi agira ati «Bantu bo muri Yudeya, namwe mwese abatuye i Yeruzalemu, nimumenye neza ibi ngibi kandi mutege amatwi amagambo yanjye.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

14 Ariko Petero ahagararana n'abo cumi n'umwe, ababwiza ijwi rirenga ati “Yemwe bagabo b'i Yudaya n'abatuye i Yerusalemu mwese mwe, ibi mubimenye kandi mwumvirize amagambo yanjye.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

14 Petero arahaguruka ari kumwe na ba bandi cumi n'umwe, atera hejuru abwira abari aho ati: “Yemwe Bayahudi! Yemwe baturage b'i Yeruzalemu mwese! Ibi mubimenye kandi mutege amatwi ibyo ngiye kubabwira!

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

14 Petero arahaguruka ari kumwe na ba bandi cumi n'umwe, atera hejuru abwira abari aho ati: “Yemwe Bayahudi! Yemwe baturage b'i Yeruzalemu mwese! Ibi mubimenye kandi mutege amatwi ibyo ngiye kubabwira!

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Ibyakozwe 2:14
18 Iomraidhean Croise  

None rero, bana banjye, muntege amatwi. Hahirwa abakurikira inzira zanjye!


Naho wowe, zamuka ku musozi muremure, urangurure ijwi, wowe uzaniye Siyoni inkuru nziza, ntutinye, wowe ntumwa y’inkuru nziza igenewe Yeruzalemu ! Rangurura ijwi ubwire imigi ya Yuda uti «Dore Imana yanyu!»


Nimunyumve, mwe abaharanira ubutabera, mwe mushakashaka Uhoraho. Nimwitegereze urutare mwabajwemo, mutekereze inganzo mwacukuwemo.


Nimunyumve neza, muryango wanjye, namwe ab’Umurwa wanjye, muntege amatwi: kuko amategeko ari jye aturukaho, imanza zanjye zikaba urumuri rw’amahanga.


Nimuntege amatwi, mwe abazi ubutabera, muryango w’abashyinguye amategeko yanjye mu mutima: mwitinya amenyo y’abasetsi, cyangwa ngo ibitutsi byabo bibakangaranye,


Umva ukuntu abarinzi bawe, bahanikiye icyarimwe ijwi ry’ibisingizo, kuko biboneye n’amaso yabo Uhoraho agaruka muri Siyoni.


Kuki mwatagaguza feza yanyu ku biribwa bitari byo, n’imari yanyu mukayitanga ku bidashobora kubahaza? Nimutege amatwi rero munyumve, kandi murye ikiri cyiza; muronkere ibyishimo byanyu mu biribwa biryohereye.


Shyira ejuru, uhamagare ubutizigama, urangurure ijwi nk’iry’akarumbeti, umenyeshe umuryango wanjye ibicumuro byawo, n’inzu ya Yakobo, amakosa yayo.


Nimuvuze ihembe ! Icyago kiguye nka kagoma hejuru y’inzu y’Uhoraho, kuko bishe Isezerano ryanjye kandi bagahemuka ku mategeko yanjye.


Yezu amaze kuvukira i Betelehemu ya Yudeya ku ngoma y’umwami Herodi, abanyabwenge baturutse iburasirazuba baza i Yeruzalemu,


Nuko bakora ubufindo maze bwerekana Matiyasi, guhera ubwo abarwa hamwe n’Intumwa cumi n’imwe.


Nuko Pawulo arahaguruka, amaze kubacecekesha ikiganza, araterura ati «Bayisraheli, namwe abatinya Imana, nimunyumve.


Yemwe Bayisraheli, nimutege amatwi amagambo yanjye: Yezu w’i Nazareti, uwo muntu Imana yemeje muri mwe, imukoresha ibitangaza, ibikorwa n’ibimenyetso bikomeye rwagati muri mwe, nk’uko mubizi ubwanyu,


Barasakuzaga bavuga bati «Bayisraheli, nimudutabare! Dore uyu muntu agenda hose yigisha abantu bose, arwanya umuryango wacu kimwe n’Amategeko n’aha Hantu. Byongeye kandi, yinjije Abagereki mu Ngoro, ahumanya aha Hantu hatagatifu!»


Hanyuma arababwira ati «Bayisraheli, muritondere ibyo mugiye kugirira bariya bantu!


Sitefano arasubiza ati «Bavandimwe kandi babyeyi, nimunyumve: Imana Nyir’ikuzo yabonekeye umukurambere wacu Abrahamu igihe yari muri Mezopotamiya, mbere y’uko atura i Harani.


Hanyuma Musa, ari kumwe n’abaherezabitambo b’Abalevi, abwira Abayisraheli bose, ati «Bayisraheli, nimuceceke mwumve! Uyu munsi Uhoraho Imana yawe yakugize umuryango we.


Nimwumve, bavandimwe nkunda! Mbese nyine, Imana si Yo yahisemo abakene muri iyi si, kugira ngo babe abakungahazwe mu kwemera, n’abagenerwamurage b’Ingoma Imana yasezeranyije abayikunda?


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan