Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Ibyakozwe 19:8 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

8 Mu mezi atatu yose, Pawulo yajyaga mu isengero akavuga ashize amanga, akagerageza kwemeza abamwumvaga ibyerekeye Ingoma y’Imana.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

8 Yinjira mu isinagogi, amara amezi atatu avuga ashize amanga, ajya impaka na bo abemeza iby'ubwami bw'Imana.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

8 Pawulo ahamara amezi atatu, akajya yinjira mu rusengero akavuga ashize amanga, ajya impaka n'abantu abemeza ibyerekeye ubwami bw'Imana.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

8 Pawulo ahamara amezi atatu, akajya yinjira mu rusengero akavuga ashize amanga, ajya impaka n'abantu abemeza ibyerekeye ubwami bw'Imana.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Ibyakozwe 19:8
17 Iomraidhean Croise  

Ni na bo yari yariyeretse nyuma y’ibabara rye ari muzima, abihamya akoresheje ibimenyetso byinshi. Nuko ababonekera mu minsi mirongo ine, abaganirira iby’Ingoma y’Imana.


Bo rero ngo bave i Perige, barakomeza bagera i Antiyokiya ho muri Pisidiya. Ku isabato, binjira mu isengero baricara.


Nuko Pawulo na Barinaba bavuga nta cyo bishisha, bati «Byari ngombwa ko ari mwe mubanza gushyikirizwa ijambo ry’Imana! None ubwo muryamaganye, mukabona ko mwebwe ubwanyu mudakwiye ubugingo buhoraho, ngaho rero twisangiye abanyamahanga.


Aho Ikoniyo na ho ni ko byagenze. Pawulo na Barinaba binjiye mu isengero ry’Abayahudi, baravuga ku buryo Abayahudi n’Abagereki benshi bemeye.


Buri munsi yajyaga mu isengero, akajya impaka n’Abayahudi n’abandi bubaha Imana, ndetse no ku karubanda akajya impaka n’abahazaga.


Bageze Efezi, Pawulo asiga bagenzi be aho ngaho, yinjira mu isengero atangira kwigisha Abayahudi.


Ubwo atangira kuvugira mu isengero ashize amanga, Purisila na Akwila ngo bamwumve bamujyana iwabo, bamusobanurira kurushaho inzira y’Imana.


Buri munsi w’isabato yafataga ijambo mu isengero, akagerageza kwemeza Abayahudi n’Abagereki.


Amara imyaka ibiri abigenza atyo, kugeza ubwo abaturage bose ba Aziya, Abayahudi kimwe n’Abagereki, bumva ijambo rya Nyagasani.


Bose hamwe bari bageze nko ku bantu cumi na babiri.


Ariko bamwe bakomeje kunangira umutima banga kwemera, bagatuka inzira ya Nyagasani mu ruhame. Pawulo ni ko gutandukana na bo, ajyana n’abigishwa akabigishiriza buri munsi mu ishuri ry’umuntu witwa Tirano.


Murabe maso rero, mwibuka ko mu myaka itatu yose, ijoro n’amanywa ndetse no mu marira, ntatuje kuburira buri muntu muri mwe.


Ubwo bemeranya umunsi bazongera guterana, uwo munsi ugeze bamusanga ari benshi ku icumbi rye. Ahera mu gitondo ageza nimugoroba abasobanurira iby’Ingoma y’Imana, anagerageza kubemeza ku byerekeye Yezu, ahereye ku Mategeko ya Musa no ku Bahanuzi.


Nkoramutima zanjye, nifuje cyane kubandikira ku byerekeye ugucungurwa twese dusangiye; none nsanze ari ngombwa kubikora, kugira ngo mbashishikarize kurwanira ukwemera kwashyikirijwe burundu abatagatifujwe.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan