Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Ibyakozwe 19:22 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

22 Nuko atuma babiri mu bafasha be i Masedoniya, Timote na Erasito, naho we asigara igihe gito muri Aziya.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

22 Atuma abamufashaga babiri, ari bo Timoteyo na Erasito kujya i Makedoniya, ubwe asigara mu Asiya amarayo indi minsi.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

22 Nuko yohereza muri Masedoniya babiri mu bafasha be Timoteyo na Erasito, ariko we asigara akanya mu ntara ya Aziya.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

22 Nuko yohereza muri Masedoniya babiri mu bafasha be Timoteyo na Erasito, ariko we asigara akanya mu ntara ya Aziya.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Ibyakozwe 19:22
18 Iomraidhean Croise  

Bageze i Salamina, bamamaza ijambo ry’Imana mu masengero y’Abayahudi. Ubwo bari kumwe na Yohani, umufasha wabo.


Hanyuma aza kugera atyo i Deribe n’i Lisitiri. Aho hakaba umwigishwa witwa Timote, umuhungu w’Umuyahudikazi wemeye, naho se akaba Umugereki.


Pawulo yifuza kujyana na we, ni ko kumugenya kubera Abayahudi bari muri ako karere, kandi bose bazi ko se ari Umugereki.


Nuko Silasi na Timote bamaze kuhagera baturutse i Masedoniya, Pawulo yiyegurira wese ijambo ry’Imana, yemeza Abayahudi ko Yezu ari we Mukiza.


Amara imyaka ibiri abigenza atyo, kugeza ubwo abaturage bose ba Aziya, Abayahudi kimwe n’Abagereki, bumva ijambo rya Nyagasani.


Nyuma y’ibyo, Pawulo abwirijwe na Roho Mutagatifu, yiyemeza kujya i Yeruzalemu anyuze muri Masedoniya no muri Akaya. Yaravugaga ati «Nimara kugerayo, bizaba ngombwa no kujya i Roma.»


Nuko umugi wose uravurungana, icyo kivunge cy’abantu kiroha mu kibuga cy’amakoraniro, basumira abantu babiri bo muri Masedoniya, Gayo na Arisitariko, bagendanaga na Pawulo.


Izo mpagarara zimaze guhosha, Pawulo akoranya abigishwa, abarema agatima, abasezeraho yerekeza muri Masedoniya.


Namwe ubwanyu murabizi: ibi biganza byanjye mureba ni byo nkesha ibyo nabaga nkeneye byose, kimwe na bagenzi banjye.


Arabatashya Gayusi uncumbikiye jye na Kiliziya yose.


noneho ngahaguruka iwanyu njya muri Masedoniya, ndetse nkongera kugaruka iwanyu, ngo muntegurire urugendo rwanjye rwo muri Yudeya.


Iyo nagiraga icyo nkenera ndi iwanyu, nta we nigeze ndushya, kuko ibyo nari mbuze nabihabwaga n’abavandimwe baturutse muri Masedoniya. Iteka ryose nirinze kubagora, kandi nzakomeza kubyirinda.


nakomeje guhagarika umutima, kuko ntahasanze umuvandimwe wanjye Tito; mpita mbasezeraho, njya muri Masedoniya.


Bavandimwe, turifuza kubamenyesha ubuntu Imana yagiriye Kiliziya zo muri Masedoniya.


Si n’ibyo gusa, Kiliziya zose zamutoreye kuduherekeza mu rugendo tujyanye imfashanyo zanyu, zihesha Imana ikuzo kandi zikagaragaza umutima wacu wo gufasha abandi.


Koko rero, ijambo rya Nyagasani, rihereye iwanyu, ntiryasakaye muri Masedoniya no muri Akaya gusa, ahubwo inkuru y’ukuntu mwemeye Imana yamamaye hose, ku buryo nta cyo twakwirirwa tubivugaho.


Erasito yasigaye i Korinti; naho Tirofimo namusize i Mileto arwaye.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan