Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Ibyakozwe 19:21 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

21 Nyuma y’ibyo, Pawulo abwirijwe na Roho Mutagatifu, yiyemeza kujya i Yeruzalemu anyuze muri Masedoniya no muri Akaya. Yaravugaga ati «Nimara kugerayo, bizaba ngombwa no kujya i Roma.»

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

21 Ibyo bishize, Pawulo agambirira mu mutima we kunyura i Makedoniya na Akaya ngo ajye i Yerusalemu, yibwira ati “Nimara kugerayo, nkwiriye kureba n'i Roma na ho.”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

21 Nyuma y'ibyo Pawulo ayobowe na Mwuka yiyemeza kujya i Yeruzalemu, anyuze muri Masedoniya no muri Akaya. Ni bwo avuze ati: “Nimara kugerayo nzaba nkwiriye no kugera i Roma.”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

21 Nyuma y'ibyo Pawulo ayobowe na Mwuka yiyemeza kujya i Yeruzalemu, anyuze muri Masedoniya no muri Akaya. Ni bwo avuze ati: “Nimara kugerayo nzaba nkwiriye no kugera i Roma.”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Ibyakozwe 19:21
31 Iomraidhean Croise  

Ni nde uvuga ijambo rimwe, ibyo avuze bikabaho? Uhoraho se, si we utegeka?


Tuhavuye tujya i Filipi, ari wo mugi mukuru wa Masedoniya, wari utuwe n’Abanyaroma benshi. Muri uwo mugi rero tuhamara iminsi.


Mu gihe Galiyo yatwaraga Akaya, Abayahudi bahuza umugambi wo gufata Pawulo, bamujyana mu rukiko,


ahubwo abasezeraho ababwira ati «Niba Imana ibishatse, nzagaruka iwanyu.» Afata ubwato ava Efezi,


Nuko atuma babiri mu bafasha be i Masedoniya, Timote na Erasito, naho we asigara igihe gito muri Aziya.


Nuko umugi wose uravurungana, icyo kivunge cy’abantu kiroha mu kibuga cy’amakoraniro, basumira abantu babiri bo muri Masedoniya, Gayo na Arisitariko, bagendanaga na Pawulo.


Pawulo yari yagennye kutanyura Efezi kugira ngo adatinda muri Aziya, kuko yihutiraga kuba ari i Yeruzalemu, nibura bishobotse ku munsi mukuru wa Pentekositi.


None dore ngiye i Yeruzalemu mbibwirijwe na Roho Mutagatifu; ibizambaho ngezeyo simbizi.


Tugeze i Yeruzalemu, abavandimwe batwakirana ibyishimo.


Tuhamara iminsi irindwi kuko twari tuhasanze abigishwa, maze bayobowe na Roho Mutagatifu, babwira Pawulo ngo yoye kujya i Yeruzalemu.


Mu ijoro rikurikiyeho, Nyagasani abonekera Pawulo aramubwira ati «Komera! Uko wambereye umugabo i Yeruzalemu, ni ko ugomba no kuzambera umugabo n’i Roma.»


Bamaze kwemeza ko dufata ubwato tukajya mu Butaliyani, Pawulo n’izindi mfungwa bashingwa umutegeka w’abasirikare witwa Yuli, akaba uwo mu mutwe w’abasirikare witwa «uwa Ogusito».


arambwira ati ’Pawulo, witinya! Ni ngombwa ko ugera imbere ya Kayizari, kandi Imana ikugiriye ubuntu bwo kugukiriza ubuzima, hamwe n’abo mufatanyije urugendo bose.’


Tugeze i Roma, bemerera Pawulo kwicumbikira ukwe, hamwe n’umusirikare wo kumurinda.


Koko kandi, ndifuza cyane kubabona ngo mbe nabaha ku ngabire ndengakamere yabakomeza,


Sinabahisha kandi, bavandimwe, ko kenshi nagambiriye kuza iwanyu — nyamara kugeza ubu byaramburiye — ngo ngire imbuto namwe mbasaruraho, nk’uko byagenze no ku yandi mahanga.


ikaba ari yo mpamvu nshishikajwe no kubigisha Inkuru Nziza namwe ab’i Roma.


Nzaza iwanyu maze kwambukiranya Masedoniya, kuko nzayinyuramo gusa.


Nyamara, Nyagasani nabishaka, nzabagarukamo vuba, maze aho kwibanda ku magambo y’abo birasi, nzirebere ibikorwa byabo.


ndetse Inkuru Nziza ya Kristu tukayirenza imbibi z’iwanyu, uko tubishinzwe; bityo ntituziratane imirimo abandi bakoze mu murima wabo.


Nyuma y’imyaka cumi n’ine, nongera kuzamuka i Yeruzalemu, ndi kumwe na Barinaba, na Tito ndamujyana.


Byatumye mubera urugero abemera bose bo muri Masedoniya n’abo muri Akaya.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan