Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Ibyakozwe 19:10 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

10 Amara imyaka ibiri abigenza atyo, kugeza ubwo abaturage bose ba Aziya, Abayahudi kimwe n’Abagereki, bumva ijambo rya Nyagasani.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

10 Agumya kugira atyo amara imyaka ibiri. Nuko abatuye muri Asiya bose bumva ijambo ry'Umwami Yesu, Abayuda n'Abagiriki.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

10 Amara imyaka ibiri abigenza atyo, ku buryo Abayahudi n'abatari Abayahudi bose bari batuye mu ntara ya Aziya, bumvise Ijambo rya Nyagasani.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

10 Amara imyaka ibiri abigenza atyo, ku buryo Abayahudi n'abatari Abayahudi bose bari batuye mu ntara ya Aziya, bumvise Ijambo rya Nyagasani.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Ibyakozwe 19:10
23 Iomraidhean Croise  

Wa mutegetsi ngo abone ibibaye, atangazwa n’inyigisho za Nyagasani, nuko aremera.


Pawulo na Silasi bambukiranya Furujiya n’akarere kose k’Ubugalati, kuko Roho Mutagatifu yari yababujije kwamamaza ijambo ry’Imana muri Aziya.


Pawulo amarana na bo umwaka umwe n’amezi atandatu, abigisha ijambo ry’Imana.


Buri munsi w’isabato yafataga ijambo mu isengero, akagerageza kwemeza Abayahudi n’Abagereki.


Bityo ku bw’imbaraga za Nyagasani, ijambo ry’Imana rikomeza kwamamara no gushinga imizi ihamye.


Nuko atuma babiri mu bafasha be i Masedoniya, Timote na Erasito, naho we asigara igihe gito muri Aziya.


Mu mezi atatu yose, Pawulo yajyaga mu isengero akavuga ashize amanga, akagerageza kwemeza abamwumvaga ibyerekeye Ingoma y’Imana.


Baba Abapariti, Abamedi n’Abelamu, baba abatuye muri Mezopotamiya, muri Yudeya no muri Kapadosiya, muri Ponti no muri Aziya,


Bamugezeho, arababwira ati «Muzi uko nabanye namwe kuva aho ngereye muri Aziya.


Murabe maso rero, mwibuka ko mu myaka itatu yose, ijoro n’amanywa ndetse no mu marira, ntatuje kuburira buri muntu muri mwe.


Ariko abantu bo mu isengero ryitwa «iry’ababohowe», hamwe n’Abanyasireni n’Abanyalegisandiriya, n’abantu bo muri Silisiya n’abo muri Aziya, batangira kujya impaka na Sitefano.


Koko rero, nta bwo nshishwa n’Inkuru Nziza kuko ari yo bubasha bw’Imana burokora uwemera wese uhereye ku Muyahudi ukageza ku Mugereki.


Nta tandukanyirizo rero hagati y’Umuyahudi n’Umugereki: Nyagasani ni umwe kuri bose, akungahaza abamwambaza bose.


Reka nanjye mbaze: mbese ntibumvise? Barumvise. Ahubwo ndetse ngo «Ijwi ryabo ryakwiriye isi yose, n’ijambo ryabo rigera ku mpera z’isi.»


Nta Muyahudi ukiriho, nta Mugereki, nta mucakara, nta mwigenge, nta mugabo, nta mugore, kuko mwese muri umwe muri Kristu Yezu.


Icyo gihe rero ntihaba hakivugwa Umugereki cyangwa Umuyahudi, uwagenywe cyangwa utagenywe, umunyeshyanga cyangwa Umushiti, umucakara cyangwa uwigenga; ahubwo haba havugwa gusa Kristu, uba byose muri bose.


Nk’uko ubizi, abo muri Aziya bose barantaye, barimo Figelo na Herimogeni.


Jyewe Petero, intumwa ya Yezu Kristu, kuri mwebwe ntore z’Imana, mwatatanijwe nk’abagenzi n’abasuhuke mu ntara ya Ponti, mu Bugalati, muri Kapadosiya, muri Aziya no muri Bitiniya,


«Ibyo ubona, ubyandike mu gitabo, maze ubyoherereze izi Kiliziya uko ari ndwi: iya Efezi, iya Simirina, iya Perigamo, iya Tiyatira, iya Saridi, iya Filadelifi n’iya Lawodiseya.»


Jyewe Yohani, kuri za Kiliziya ndwi zo muri Aziya: nimugire ineza n’amahoro bituruka kuri wa Wundi uriho, uwahozeho kandi ugiye kuza, bigaturuka no kuri roho ndwi zihagaze imbere y’intebe ye y’ubwami,


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan