Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Ibyakozwe 18:8 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

8 Kirisipo, umutware w’isengero, yemera Nyagasani n’urugo rwe rwose, ndetse n’Abanyakorinti benshi bumvise amagambo ya Pawulo baremera, barabatizwa.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

8 Ariko Kirisipo, umutware w'isinagogi, yizerana Umwami Yesu n'abo mu rugo rwe bose, n'Abakorinto benshi bumvise Pawulo na bo barizera barabatizwa.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

8 Krisipo umuyobozi w'urusengero yemera Nyagasani we n'urugo rwe rwose. Benshi mu b'i Korinti na bo bumvise amagambo ya Pawulo, bemera Kristo barabatizwa.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

8 Krisipo umuyobozi w'urusengero yemera Nyagasani we n'urugo rwe rwose. Benshi mu b'i Korinti na bo bumvise amagambo ya Pawulo, bemera Kristo barabatizwa.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Ibyakozwe 18:8
25 Iomraidhean Croise  

Ab’igitsinagabo bose bo mu rugo rwe, ari abagaragu bahavukiye, ari n’abanyamahanga yari yaraguze feza, bose bagenyerwa hamwe na we.


Koko rero naramutoye kugira ngo azatoze abana be n’abo mu nzu ye kuzakomeza inzira y’Uhoraho, bakurikiza ubutabera n’ubutungane, amaze gusaza; bityo Uhoraho azabone kurangiriza Abrahamu icyo yamusezeranyije.»


Nuko rero, nimugende mwigishe amahanga yose, mubabatize ku izina ry’Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu,


Ubwo rero haza umwe mu batware b’isengero, akitwa Yayiro. Abonye Yezu, apfukama imbere ye,


Mu gihe akivuga ibyo, haza abantu bavuye kwa wa mutware w’isengero, baramubwira bati «Umukobwa wawe amaze guca. Uraruhiriza iki kandi Umwigisha?»


Yari umuntu wubaha kandi agatinya Imana, we n’urugo rwe rwose, akagirira ubuntu bwinshi rubanda kandi agasenga Imana ubudasiba.


Azakubwira amagambo azagukiza, wowe n’urugo rwawe rwose.’


Nyuma y’isomo ryo mu gitabo cy’Amategeko n’Abahanuzi, abatware b’isengero babatumaho bati «Bavandimwe, niba hari amagambo mufite yashishikaza rubanda, ngaho nimuvuge!»


Hanyuma ajyana Pawulo na Silasi iwe arabazimanira, yishimana n’abo mu rugo rwe bose, kubera ko yemeye Imana.


Nyuma y’ibyo, Pawulo ava Atene ajya i Korinti.


Ubwo bahera ko basumira Sositeni, umutware w’isengero, bamukubitira imbere y’urukiko; ariko Galiyo ntiyabyitaho na busa.


Igihe Apolo yari i Korinti, Pawulo na we agera i Efezi, aturutse mu bihugu by’amajyaruguru. Ahasanga abigishwa bamwe,


Ariko aho bamariye kwemera Filipo wabamenyeshaga Inkuru Nziza y’Ingoma y’Imana n’izina rya Yezu Kristu, abagabo n’abagore barabatizwa.


kuri Kiliziya y’Imana iri i Korinti, ari yo mwebwe abatagatifurijwe muri Yezu Kristu, mugahamagarirwa kuba intungane hamwe n’abandi bose biyambaza, aho bari hose, izina rya Nyagasani Yezu Kristu, Umwami wabo n’uwacu:


Jyewe Pawulo, intumwa ya Kristu Yezu, uko Imana yabishatse, n’umuvandimwe wacu Timote, kuri Kiliziya iri i Korinti, no ku batagatifujwe bose muri Akaya:


Imana imbeshaho ni Yo ntanzeho umugabo: nirinze kugaruka iwanyu i Korinti ngo ntabatera ibibazo.


Bavandimwe b’i Korinti, twababwiye ukuri kose, tubaranguriza umutima wacu.


Erasito yasigaye i Korinti; naho Tirofimo namusize i Mileto arwaye.


Ariko niba gukorera Uhoraho bitabashimishije, uyu munsi muhitemo uwo mushaka gukorera: byaba ibigirwamana ba so bayobotse bakiri hakurya y’Uruzi cyangwa se iby’Abahemori mubereye mu gihugu. Naho jye n’inzu yanjye tuzakorera Uhoraho.»


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan