Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Ibyakozwe 18:21 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

21 ahubwo abasezeraho ababwira ati «Niba Imana ibishatse, nzagaruka iwanyu.» Afata ubwato ava Efezi,

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

21 Ahubwo abasezeraho arababwira ati “Nzagaruka ubundi, Imana nibishaka.” Atsukira aho ava muri Efeso.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

21 ahubwo abasezeraho ati: “Imana nibishaka muzabona ngarutse.” Nuko afata ubwato ava Efezi.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

21 ahubwo abasezeraho ati: “Imana nibishaka muzabona ngarutse.” Nuko afata ubwato ava Efezi.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Ibyakozwe 18:21
28 Iomraidhean Croise  

Hanyuma yigira imbere gato, agwa yubitse amaso, asenga agira ati «Data, niba bishoboka, iyi nkongoro ice kure yanjye! Nyamara ntibibe uko jye nshaka, ahubwo bibe uko wowe ushaka!»


Amaze kubasezerera azamuka umusozi, ajya gusenga.


Undi na we ati «Mwigisha, nzagukurikira, ariko reka mbanze njye gusezera ku bo mu rugo.»


mwirinde kurya inyama zatambiwe ibigirwamana, n’amaraso, n’inyama z’inyamaswa zanizwe, mwirinde n’ubukozi bw’ibibi. Nimureka gukora ibyo, muzaba mugenjeje neza. Nimugire amahoro!»


Bageze Efezi, Pawulo asiga bagenzi be aho ngaho, yinjira mu isengero atangira kwigisha Abayahudi.


Bamusaba kuhamara igihe kirekire ariko arabyanga;


Nuko Umuyahudi witwaga Apolo, kavukire ka Alegisandiriya, agera i Efezi. Akaba umuntu w’umuhanga mu Byanditswe.


Igihe Apolo yari i Korinti, Pawulo na we agera i Efezi, aturutse mu bihugu by’amajyaruguru. Ahasanga abigishwa bamwe,


Abaturage bose b’i Efezi, Abayahudi kimwe n’Abagereki, ngo babimenye bashya ubwoba, basingiza izina rya Nyagasani Yezu.


Nyuma y’ibyo, Pawulo abwirijwe na Roho Mutagatifu, yiyemeza kujya i Yeruzalemu anyuze muri Masedoniya no muri Akaya. Yaravugaga ati «Nimara kugerayo, bizaba ngombwa no kujya i Roma.»


Pawulo yari yagennye kutanyura Efezi kugira ngo adatinda muri Aziya, kuko yihutiraga kuba ari i Yeruzalemu, nibura bishobotse ku munsi mukuru wa Pentekositi.


Kuko tutari dushoboye kubimwemeza, ntitwahatiriza turavuga tuti «Icyo Nyagasani ashaka nigikorwe!»


Koko rero, bavuze batyo kuko bari barabonye Tirofimo w’i Efezi ari kumwe na we mu mugi, bakeka ko Pawulo yamwinjije mu Ngoro.


ngasaba iteka mu masengesho yanjye ko nazagira amahirwe yo kuzashyira nkagera iwanyu niba Imana ibishatse.


bityo nshobore kuza iwanyu nishimye, maze Imana nibishaka, nzaruhukane namwe.


Biba byaramariye iki kurwanya inyamaswa zo muri Efezi, iyo nza kuba niringiye ubu bugingo gusa? Niba abapfuye batazuka nimwemere koko «twirire kandi twinywere, kuko ejo tuzapfa!»


Sinshaka noneho kubakubita urubandu, ahubwo nizeye kuzagumana namwe umwanya uringaniye, Nyagasani nabinyemerera.


Icyakora nzaguma Efezi kugeza kuri Pentekositi,


Nyamara, Nyagasani nabishaka, nzabagarukamo vuba, maze aho kwibanda ku magambo y’abo birasi, nzirebere ibikorwa byabo.


Ahasigaye rero, bavandimwe, muhorane ibyishimo, mutere imbere, muterana inkunga, mushyire hamwe, mubane mu ituze, bityo Imana yuje urukundo n’amahoro izabana namwe.


Jyewe Pawulo, intumwa ya Yezu Kristu, uko Imana yabishatse, ku batagatifujwe b’indahemuka muri Yezu Kristu:


Ujye wubahiriza ukwezi kw’Amahundo, wizihize n’umunsi wa Pasika, ubigirira Uhoraho Imana yawe, kuko mu kwezi kw’Amahundo ari bwo Uhoraho Imana yawe yakwimuye mu Misiri, nijoro.


Ndetse ni uko tugiye kubigenza, niba Imana ibitwemereye.


Aho mwagize muti «Niba Nyagasani abishatse tuzabaho, kandi dukore ibi na biriya»,


Koko rero, icyaruta ni ukubabazwa mukora neza, niba ari ko Imana ibishaka, aho kubabazwa mukora nabi.


«Ibyo ubona, ubyandike mu gitabo, maze ubyoherereze izi Kiliziya uko ari ndwi: iya Efezi, iya Simirina, iya Perigamo, iya Tiyatira, iya Saridi, iya Filadelifi n’iya Lawodiseya.»


Andikira umumalayika wa Kiliziya ya Efezi, uti «Ufashe inyenyeri ndwi mu kiganza cy’iburyo, akagenda rwagati mu matara arindwi ya zahabu, aravuga ati


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan