Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Ibyakozwe 18:2 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

2 Ahasanga Umuyahudi witwa Akwila ukomoka i Ponto, wari uherutse kuva mu Butaliyani n’umugore we Purisila, kuko umwami w’i Roma, Kalawudiyo, yari yategetse Abayahudi bose kuhava. Pawulo amenyana na bo,

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

2 Asangayo Umuyuda witwaga Akwila wavukiye i Ponto, wari uvanye muri Italiya vuba n'umugore we Purisikila, kuko Kilawudiyo yari yarategetse Abayuda bose kuva i Roma. Nuko ajya kubasūra.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

2 Ahasanga Umuyahudi witwa Akwila ukomoka muri Ponto, wari umaze igihe gito avanye n'umugore we Purisila mu Butaliyani, kuko umwami w'i Roma witwa Kilawudiyo

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

2 Ahasanga Umuyahudi witwa Akwila ukomoka muri Ponto, wari umaze igihe gito avanye n'umugore we Purisila mu Butaliyani, kuko umwami w'i Roma witwa Kilawudiyo

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Ibyakozwe 18:2
11 Iomraidhean Croise  

Umwe muri bo witwaga Agabo, amurikiwe na Roho Mutagatifu, ahanura ko inzara ikomeye igiye gutera ku isi yose — ari yo yateye ku ngoma ya Kalawudiyo —.


Pawulo yongera kumara igihe kirekire i Korinti, hanyuma asezera ku bavandimwe, afata ubwato ajya muri Siriya ari kumwe na Purisila na Akwila. Ageze i Kenkireya, ariyogoshesha kubera umuhigo yari yarahize.


Ubwo atangira kuvugira mu isengero ashize amanga, Purisila na Akwila ngo bamwumve bamujyana iwabo, bamusobanurira kurushaho inzira y’Imana.


Baba Abapariti, Abamedi n’Abelamu, baba abatuye muri Mezopotamiya, muri Yudeya no muri Kapadosiya, muri Ponti no muri Aziya,


Bamaze kwemeza ko dufata ubwato tukajya mu Butaliyani, Pawulo n’izindi mfungwa bashingwa umutegeka w’abasirikare witwa Yuli, akaba uwo mu mutwe w’abasirikare witwa «uwa Ogusito».


Tugeze aho ngaho, umutegeka w’abasirikare abona ubwato buturutse Alegisandiriya bugana mu Butaliyani, nuko turabwurira.


Kiliziya zo muri Aziya zirabaramutsa. Akwila na Purisika barabatashya cyane muri Nyagasani, hamwe na Kiliziya ikoranira iwabo.


Utashye Purisika na Akwila, n’urugo rwa Onesifori.


Nimutashye abayobozi banyu n’abatagatifujwe bose. Abo mu Butaliyani barabatashya.


Jyewe Petero, intumwa ya Yezu Kristu, kuri mwebwe ntore z’Imana, mwatatanijwe nk’abagenzi n’abasuhuke mu ntara ya Ponti, mu Bugalati, muri Kapadosiya, muri Aziya no muri Bitiniya,


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan