Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Ibyakozwe 18:10 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

10 Ndi kumwe nawe kandi nta n’umwe uzahangara kukugirira nabi, kuko abantu benshi muri uyu mugi ari abanjye.»

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

10 kuko ndi kumwe nawe, kandi nta muntu uzagutera kukugirira nabi, kuko mfite abantu benshi muri uyu mudugudu.”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

10 kuko ndi kumwe nawe. Nta n'umwe uzagutera ngo akugirire nabi, kuko mfite abantu benshi muri uyu mujyi.”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

10 kuko ndi kumwe nawe. Nta n'umwe uzagutera ngo akugirire nabi, kuko mfite abantu benshi muri uyu mujyi.”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Ibyakozwe 18:10
26 Iomraidhean Croise  

None rero genda; jye ndi kumwe n’umunwa wawe, nzakwigisha ibyo uzavuga!»


Witinya, kuko ndi kumwe nawe, wikwiheba, kuko ndi Imana yawe. Ni byo rwose, ndagukomeje, ndagutabaye, nkuramize ukuboko kwanjye kurenganura.


Nuramuka unyuze mu mazi, nzaba ndi kumwe nawe, ukanyura mu nzuzi, ntuzarohama. Nunyura rwagati mu muriro, nta bwo uzashya, n’indimi zawo nta cyo zizagutwara,


Intwaro yose yakorewe kukurwanya, ntizabigeraho, ururimi rw’uzaguhagurukira mu rubanza, uzarushinja ikinyoma. Nguwo umugabane uzigamiwe abagaragu b’Uhoraho; ngubwo uburenganzira mbahaye. Uwo ni Uhoraho ubivuze.


Nimujye imigambi, ariko izapfa ubusa. Muvuge ayo mushatse yose, ariko nta cyo bizabamarira, kuko «Imana turi kumwe».


«Dore Umukobwa w’isugi agiye gusama inda, maze azabyare umuhungu, nuko bazamwite Emanuweli», ari byo kuvuga ngo «Imana turi kumwe.»


Naho mwe, imisatsi yo ku mutwe wanyu yose irabaze!


mubatoze gukurikiza ibyo nabategetse byose. Dore kandi ndi kumwe namwe iminsi yose, kugeza ku ndunduro y'ibihe.»


Nyamara mumenye ko nta gasatsi na kamwe ko ku mutwe wanyu kazagira icyo kaba.


Mfite n’izindi ntama zitari muri uru rugo, na zo ngomba kuzizana zikazumva ijwi ryanjye, maze hakaba igikumba kimwe n’umushumba umwe.


Bitari no gupfira rubanda gusa, ndetse no gukoranya abana b’Imana batatanye, akababumbira hamwe.


Simewoni amaze kutwibutsa ukuntu kuva mu ntangiriro Imana yagendereye abanyamahanga, ikabatoranyamo umuryango uzubahiriza izina ryayo.


isanzwe izwi kuva kera kose.’


Pawulo amarana na bo umwaka umwe n’amezi atandatu, abigisha ijambo ry’Imana.


Nuko ijoro rimwe, Nyagasani abonekera Pawulo aramubwira ati «Witinya, ahubwo komeza uvuge, ntuceceke!


Ibi twabyongeraho iki? Niba Imana turi kumwe, ni nde waduhangara?


Maze aransubiza ati «Ingabire yanjye iraguhagije; kuko ububasha bwanjye bwigaragariza cyane cyane mu banyantegenke.» Ni yo mpamvu mpisemo kwiratira mu ntege nke zanjye, kugira ngo ububasha bwa Kristu bunyituriremo.


Naho Nyagasani we yambaye hafi, maze antera imbaraga kugira ngo mbashe kuhamamariza ubutumwa nshize amanga, kandi ngo abanyamahanga bose babwumve. Nuko nkizwa urwasaya rw’intare.


Nyagasani nabane nawe. Ineza ye nihorane namwe!


Mu buzima bwawe bwose, nta n’umwe uzakugandira. Nk’uko nabanye na Musa, nawe ni ko tuzabana; ntuzambura, sinzagutererana.


Sinabikubwiye se nti ’Komera kandi ube intwari’? Wihinda umushyitsi wigira ubwoba kuko Uhoraho, Imana yawe, azaba ari kumwe nawe aho uzajya hose.»


Igihe cyose Uhoraho yabohererezaga umucamanza, Uhoraho yahoranaga na we mu buzima bwe bwose, kuko yumvaga amaganya baterwaga n’ababarenganya, maze akabagirira impuhwe.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan