Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Ibyakozwe 17:2 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

2 Pawulo rero yinjira mu isengero nk’uko yari abimenyereye, yikurikiranya amasabato atatu yose ajya impaka na bo, ahereye ku Byanditswe.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

2 Nuko Pawulo nk'uko yamenyereye yinjira muri bo, ajya impaka na bo mu byanditswe ku masabato atatu,

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

2 Nuko Pawulo yinjira mu rusengero, nk'uko yari amenyereye. Yikurikiranya amasabato atatu ajya impaka n'abantu, ashingiye ku Byanditswe abibasobanurira,

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

2 Nuko Pawulo yinjira mu rusengero, nk'uko yari amenyereye. Yikurikiranya amasabato atatu ajya impaka n'abantu, ashingiye ku Byanditswe abibasobanurira,

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Ibyakozwe 17:2
18 Iomraidhean Croise  

Uhoraho avuze atya: Nimuze, tuburane! N’aho ibyaha byanyu byatukura nk’indubaruba, bizahinduka urwererane nk’urubura. Naho niba byatukuraga nk’umuhemba, bizererana nk’ubwoya bw’intama.


Koko Umwana w’umuntu aragiye nk’uko Ibyanditswe bimuvuga! Ariko rero hagowe uwo muntu wemeye kugambanira Umwana w’umuntu; icyari kuba cyiza ni uko uwo muntu aba ataravutse!»


Nuko Yezu ajya i Nazareti, aho yari yararerewe, maze nk’uko yabimenyereye, yinjira mu isengero ku munsi w’isabato; nuko arahaguruka ngo asome Ibyanditswe bitagatifu.


Yezu aramusubiza ati «Navugiye ahagaragara mbwira isi yose. Nigishirije iteka mu masengero no mu Ngoro y’Imana, aho Abayahudi bose bateranira, nta cyo navuze rwihishwa.


Bo rero ngo bave i Perige, barakomeza bagera i Antiyokiya ho muri Pisidiya. Ku isabato, binjira mu isengero baricara.


Bageze i Salamina, bamamaza ijambo ry’Imana mu masengero y’Abayahudi. Ubwo bari kumwe na Yohani, umufasha wabo.


Aho Ikoniyo na ho ni ko byagenze. Pawulo na Barinaba binjiye mu isengero ry’Abayahudi, baravuga ku buryo Abayahudi n’Abagereki benshi bemeye.


Nuko nijoro abavandimwe bacikisha Pawulo na Silasi, babohereza i Beroya. Ngo bagereyo, binjira mu isengero ry’Abayahudi.


Buri munsi yajyaga mu isengero, akajya impaka n’Abayahudi n’abandi bubaha Imana, ndetse no ku karubanda akajya impaka n’abahazaga.


Buri munsi w’isabato yafataga ijambo mu isengero, akagerageza kwemeza Abayahudi n’Abagereki.


Mu mezi atatu yose, Pawulo yajyaga mu isengero akavuga ashize amanga, akagerageza kwemeza abamwumvaga ibyerekeye Ingoma y’Imana.


Ariko ngo ikiganiro kigere ku byerekeye ubutabera, ukwifata n’urubanza ruzaza, Feligisi agira ubwoba, ni ko kuvuga ati «Ba urekeye aho wigendere, ninongera kubona igihe nzagutumaho.»


Ubwo bemeranya umunsi bazongera guterana, uwo munsi ugeze bamusanga ari benshi ku icumbi rye. Ahera mu gitondo ageza nimugoroba abasobanurira iby’Ingoma y’Imana, anagerageza kubemeza ku byerekeye Yezu, ahereye ku Mategeko ya Musa no ku Bahanuzi.


Filipo ni ko guterura, ahereye kuri iyo ngingo y’Ibyanditswe, amumenyesha Inkuru Nziza ya Yezu.


maze atangira adatinze kwamamaza mu masengero ko Yezu ari Umwana w’Imana.


Koko rero icya mbere cyo nabagejejeho, ni icyo nanjye nashyikirijwe: ko Kristu yapfuye azize ibyaha byacu, nk’uko byari byaranditswe.


None rero, nimuhaguruke mbasubirire mu bikorwa by’ubudahemuka Uhoraho yujurije imbere yanyu n’imbere y’abasokuruza banyu.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan