Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Ibyakozwe 16:9 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

9 Ijoro rimwe, Pawulo arabonekerwa; abona umuntu wo muri Masedoniya amuhagaze imbere amwinginga, ati «Ambukira muri Masedoniya, uze udutabare!»

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

9 Nijoro Pawulo ararota, abona umugabo w'Umunyamakedoniya ahagaze amwinginga ati “Ambuka uze i Makedoniya udutabare.”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

9 Muri iryo joro Imana yereka Pawulo umugabo wo mu ntara ya Masedoniya. Uwo mugabo aramwinginga ati: “Ambuka uze muri Masedoniya udutabare”.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

9 Muri iryo joro Imana yereka Pawulo umugabo wo mu ntara ya Masedoniya. Uwo mugabo aramwinginga ati: “Ambuka uze muri Masedoniya udutabare”.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Ibyakozwe 16:9
32 Iomraidhean Croise  

Nuko umunsi umwe, nko ku isaha ya cyenda y’amanywa, arabonekerwa: abona umumalayika w’Imana yinjira iwe, maze aramubwira ati «Koruneli!»


Koruneli arasubiza ati «Hashize iminsi itatu, icyo gihe nari mu nzu yanjye nsenga, hari nko ku isaha ya cyenda y’amanywa. Uwo mwanya, umuntu wambaye imyenda irabagirana ahagarara imbere yanjye,


Pawulo akimara kubonekerwa, dutangira gushaka uko twajya muri Masedoniya, kuko twari tumenye neza ko Imana iduhamagariye kuhamamaza Inkuru Nziza.


Tuhavuye tujya i Filipi, ari wo mugi mukuru wa Masedoniya, wari utuwe n’Abanyaroma benshi. Muri uwo mugi rero tuhamara iminsi.


Nuko Silasi na Timote bamaze kuhagera baturutse i Masedoniya, Pawulo yiyegurira wese ijambo ry’Imana, yemeza Abayahudi ko Yezu ari we Mukiza.


Nyuma y’ibyo, Pawulo abwirijwe na Roho Mutagatifu, yiyemeza kujya i Yeruzalemu anyuze muri Masedoniya no muri Akaya. Yaravugaga ati «Nimara kugerayo, bizaba ngombwa no kujya i Roma.»


Nuko atuma babiri mu bafasha be i Masedoniya, Timote na Erasito, naho we asigara igihe gito muri Aziya.


Nuko umugi wose uravurungana, icyo kivunge cy’abantu kiroha mu kibuga cy’amakoraniro, basumira abantu babiri bo muri Masedoniya, Gayo na Arisitariko, bagendanaga na Pawulo.


Izo mpagarara zimaze guhosha, Pawulo akoranya abigishwa, abarema agatima, abasezeraho yerekeza muri Masedoniya.


ahamara amezi atatu. Nyamara ashaka gufata ubwato ngo ajye muri Siriya, amenya ko Abayahudi bamugambaniye; ni bwo yiyemeje kongera kunyura muri Masedoniya.


Twurira ubwato buvuye Aduramiti bwajyaga mu byambu bya Aziya, maze tugera mu mazi magari. Ubwo twari kumwe na Arisitariko, Umumasedoniya ukomoka i Tesaloniki.


Kuko rero Lida yari bugufi bw’i Yope, abigishwa bakaba barumvise ko Petero ariho ari, bamutumaho abantu babiri kumubwira bati «Ntutindiganye kuza iwacu.»


Kuko ab’i Masedoniya n’abo muri Akaya biyemeje kugira icyo basaranganya n’abatagatifujwe b’i Yeruzalemu bakennye.


Iyo nagiraga icyo nkenera ndi iwanyu, nta we nigeze ndushya, kuko ibyo nari mbuze nabihabwaga n’abavandimwe baturutse muri Masedoniya. Iteka ryose nirinze kubagora, kandi nzakomeza kubyirinda.


Maze, kugira ngo ibyo bintu bihanitse nahishuriwe bitantera kwirarika, nashyizwe umugera mu mubiri, ari yo ntumwa ya Sekibi ngo ijye inkubita, nirinde kwikuza.


Mu by’ukuri, kuva twagera muri Masedoniya, nta gahenge twigeze tugira, ahubwo twahuye n’ingorane zitabarika, ari intambara zo hanze, ari n’inkeke zo ku mutima.


Bavandimwe, turifuza kubamenyesha ubuntu Imana yagiriye Kiliziya zo muri Masedoniya.


Nzi imigambi myiza mufite, ndetse nabaratiye n’abo muri Masedoniya, nti «Kuva mu mwaka ushize, abo muri Akaya biteguye gutanga imfashanyo», kandi ishyaka ryanyu ryateye inkunga za Kiliziya nyinshi.


Nta n’ubwo riri hakurya y’inyanja, ngo ube wakwibaza uti «Ni nde uzatwambukira inyanja ngo arituzanire, maze aritubwire, kugira ngo turikurikize?»


kandi ni na ko mubikorera abavandimwe bose bo muri Masedoniya yose. Bavandimwe, turabasaba gukomeza kujya mbere;


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan