Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Ibyakozwe 16:5 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

5 Bityo Kiliziya zirushaho gukomera mu kwemera, kandi zikiyongera buri munsi.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

5 Nuko amatorero akomerera mu byo kwizera, umubare wabo ukomeza kugwira iminsi yose.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

5 Bituma amatorero akomera ku kwemera Kristo kandi akiyongera uko bukeye.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

5 Bituma amatorero akomera ku kwemera Kristo kandi akiyongera uko bukeye.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Ibyakozwe 16:5
23 Iomraidhean Croise  

Bukeye, abantu bazinduka kare, basohoka bajya mu butayu bwa Tekowa. Bagiye kugenda, Yozafati arahaguruka, arababwira ati «Nimunyumve, Bayuda namwe baturage b’i Yeruzalemu! Nimwizera Uhoraho Imana yanyu muzabaho! Nimwizera abahanuzi be muzatsinda!»


Samariya ni umutwe wa Efurayimu, naho mwene Remaliyahu akaba umutware wa Samariya. Nimudakomera ku Mana, ntimuzakomera.»


Ububasha bwa Nyagasani burabakomeza, bigatuma umubare w’abahinduka bakamwemera urushaho kwiyongera.


Nyamara ijambo ry’Imana rirushaho gukura no kwamamara.


Pawulo yambukiranya Siriya na Silisiya, akomeza za Kiliziya.


Basingizaga Imana kandi bagashimwa n’abantu bose; nuko Nyagasani akagwiza uko bukeye umubare w’abacunguwe.


Nyamara abenshi mu bari bumvise izo nyigisho baremera, umubare wabo ugera nko ku bantu ibihumbi bitanu.


Nyamara abantu batabarika, abagabo n’abagore, bagakomeza kwiyongera ku bemera Nyagasani.


Nuko ijambo ry’Imana rikomeza gukwira hose, umubare w’abigishwa urushaho kwiyongera i Yeruzalemu, ndetse n’abaherezabitambo benshi bayoboka ukwemera.


Ubwo Kiliziya yariho mu mahoro muri Yudeya yose, muri Galileya no muri Samariya, ishinga imizi kandi ikomeza kubaha Nyagasani, bityo irushaho kujya mbere ikomejwe na Roho Mutagatifu.


Nihasingizwe Imana, Yo ifite ububasha bwo kubakomeza bihuje n’Inkuru Nziza nabashyikirije namamaza Yezu Kristu, nkurikije iyobera ryari ryaracecetswe kuva kera kose,


Nuko rero, bavandimwe nkunda, nimukomere, mwe guhungabana, mukomeze gukorera Nyagasani, muzi neza ko kuruhira Nyagasani bitazabapfira ubusa.


Kristu yaratubohoye kugira ngo tugire ubwo bwigenge. Nimwemarare rero, mwirinde ko umutwaro w’ubucakara wakongera kubagonda ijosi.


Bityo rero, nimukomeze mujye mbere muri Kristu Yezu Umwami wacu, mbese nk’uko mwamubwiwe;


Nyagasani nakomeze imitima yanyu, igume mu butungane budahinyuka imbere y’Imana Umubyeyi wacu, kugeza igihe Umwami wacu Yezu azaza ashagawe n’abatagatifu be bose.


nuko twohereza Timote, umuvandimwe wacu akaba n’umufasha w’Imana mu byo kwamamaza Inkuru Nziza ya Kristu. Twamushinze kubakomeza no kubatera umwete mu kwemera kwanyu,


Umwami wacu Yezu Kristu ubwe, hamwe n’Imana Umubyeyi wacu wadukunze, maze ku neza ye akaduha kwizera ihumure ritazashira,


Ntimugatwarwe n’inyigisho z’amoko menshi kandi zitandukira, kuko ikiruta ari uko umutima wakomezwa n’ingabire z’Imana, aho gukomezwa n’ibyo kurya bitagiriye n’akamaro ababiha agaciro.


Nyamara nimumara kubabazwa igihe kigufiya, Imana nyir’ubuntu bwose, Yo yabahamagariye ikuzo rihoraho muri Kristu, izabasubiza imbaraga, ibatere inkunga, ibakomeze kandi ibagire indatsimburwa.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan