Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Ibyakozwe 16:13 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

13 Ku munsi w’isabato, dusohoka mu mugi tugana iruhande rw’umugezi, ahantu twibwiraga ko bagomba kuba bahasengera. Nuko turicara, dutangira kuganira n’abagore bari bahakoraniye.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

13 Ku munsi w'isabato tuva mu mudugudu tujya ku mugezi inyuma y'irembo, dukeka yuko hariho ahantu ho gusengera. Turicara tuvugana n'abagore bahateraniye.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

13 Ku munsi w'isabato tuva mu mujyi tujya ku mugezi, ahantu twatekerezaga ko abantu basengera. Nuko turicara tuganira n'abagore bari bahakoraniye.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

13 Ku munsi w'isabato tuva mu mujyi tujya ku mugezi, ahantu twatekerezaga ko abantu basengera. Nuko turicara tuganira n'abagore bari bahakoraniye.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Ibyakozwe 16:13
17 Iomraidhean Croise  

Abantu benshi bamuteranira iruhande, bituma ajya kwicara mu bwato, naho rubanda rwose ruhagaze ku nkombe.


Ni bwo ababwiye ati «Nimujye mu isi hose, mwamamaze Inkuru Nziza mu biremwa byose.


Nuko Yezu yigishiriza mu isengero ku munsi w’isabato.


Bugicya, agaruka mu Ngoro y'Imana, rubanda rwose baza bamugana, maze aricara arabigisha.


Bo rero ngo bave i Perige, barakomeza bagera i Antiyokiya ho muri Pisidiya. Ku isabato, binjira mu isengero baricara.


Pawulo na Barinaba basohotse, abo bantu babasaba ko ku isabato itaha bazongera kubabwira ayo magambo.


Umunsi umwe, ubwo twajyaga ahantu basengeraga, duhura n’umukobwa w’umuja wahanzweho na roho mbi yamuteraga kuvuga ibizaba; ibyo bigatuma aronkera ba shebuja inyungu nyinshi.


Pawulo na Silasi bambukiranya Furujiya n’akarere kose k’Ubugalati, kuko Roho Mutagatifu yari yababujije kwamamaza ijambo ry’Imana muri Aziya.


Pawulo rero yinjira mu isengero nk’uko yari abimenyereye, yikurikiranya amasabato atatu yose ajya impaka na bo, ahereye ku Byanditswe.


Buri munsi w’isabato yafataga ijambo mu isengero, akagerageza kwemeza Abayahudi n’Abagereki.


Ku wa mbere w’icyumweru, ubwo twari duteraniye hamwe ngo tumanyure umugati, Pawulo wari uraye ari bugende aganira n’abavandimwe kugeza mu gicuku.


Nyamara ya minsi ngo irangire, turahaguruka dukomeza urugendo, bose baraduherekeza hamwe n’abagore n’abana baturenza umugi. Nuko dupfukama aho ku nkombe y’inyanja turasenga;


maze atangira adatinze kwamamaza mu masengero ko Yezu ari Umwana w’Imana.


Nta Muyahudi ukiriho, nta Mugereki, nta mucakara, nta mwigenge, nta mugabo, nta mugore, kuko mwese muri umwe muri Kristu Yezu.


Cyakora mukomere mu kwemera, ntimugahungabane, ngo muteshuke ku mizero mwasezeranyijwe n’Inkuru Nziza mwumvise, ari yo yamamarijwe ikiremwa cyose kiri mu nsi y’ijuru, akaba ari na yo jyewe Pawulo ndahwema kuruhira.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan