Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Ibyakozwe 16:12 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

12 Tuhavuye tujya i Filipi, ari wo mugi mukuru wa Masedoniya, wari utuwe n’Abanyaroma benshi. Muri uwo mugi rero tuhamara iminsi.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

12 tuvayo tugera i Filipi, ni umudugudu wa mbere wo mu ntara y'i Makedoniya wubatswe n'Abaroma bahimukiye. Tumara iminsi muri uwo mudugudu.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

12 Tuvayo duca iy'ubutaka tugera i Filipi, umujyi ukomeye wo muri Masedoniya utuwemo n'Abanyaroma, tuhamara iminsi.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

12 Tuvayo duca iy'ubutaka tugera i Filipi, umujyi ukomeye wo muri Masedoniya utuwemo n'Abanyaroma, tuhamara iminsi.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Ibyakozwe 16:12
14 Iomraidhean Croise  

Pawulo akimara kubonekerwa, dutangira gushaka uko twajya muri Masedoniya, kuko twari tumenye neza ko Imana iduhamagariye kuhamamaza Inkuru Nziza.


kandi baramamaza imigenzo tudashobora kwemera no gukurikiza kuko turi Abanyaroma.»


Ijoro rimwe, Pawulo arabonekerwa; abona umuntu wo muri Masedoniya amuhagaze imbere amwinginga, ati «Ambukira muri Masedoniya, uze udutabare!»


Nuko Silasi na Timote bamaze kuhagera baturutse i Masedoniya, Pawulo yiyegurira wese ijambo ry’Imana, yemeza Abayahudi ko Yezu ari we Mukiza.


Nyuma y’ibyo, Pawulo abwirijwe na Roho Mutagatifu, yiyemeza kujya i Yeruzalemu anyuze muri Masedoniya no muri Akaya. Yaravugaga ati «Nimara kugerayo, bizaba ngombwa no kujya i Roma.»


Nuko umugi wose uravurungana, icyo kivunge cy’abantu kiroha mu kibuga cy’amakoraniro, basumira abantu babiri bo muri Masedoniya, Gayo na Arisitariko, bagendanaga na Pawulo.


Izo mpagarara zimaze guhosha, Pawulo akoranya abigishwa, abarema agatima, abasezeraho yerekeza muri Masedoniya.


ahamara amezi atatu. Nyamara ashaka gufata ubwato ngo ajye muri Siriya, amenya ko Abayahudi bamugambaniye; ni bwo yiyemeje kongera kunyura muri Masedoniya.


Naho twebwe, iminsi y’imigati idasembuye irangiye, dufatira ubwato i Filipi, tubasanga i Torowadi nyuma y’iminsi itanu, tuhamara icyumweru cyose.


Twurira ubwato buvuye Aduramiti bwajyaga mu byambu bya Aziya, maze tugera mu mazi magari. Ubwo twari kumwe na Arisitariko, Umumasedoniya ukomoka i Tesaloniki.


Kuko ab’i Masedoniya n’abo muri Akaya biyemeje kugira icyo basaranganya n’abatagatifujwe b’i Yeruzalemu bakennye.


Twebwe Pawulo na Timote, abagaragu ba Yezu Kristu, ku batagatifujwe bose muri Yezu Kristu bari i Filipi, hamwe n’abayobozi babo n’abadiyakoni babo:


kubera uruhare mwagize mu kwamamaza Inkuru Nziza kuva ku munsi wa mbere kugeza ubu.


N’ubwo i Filipi twari tumaze kuhabonera imibabaro no kuhatukirwa cyane, nk’uko musanzwe mubizi, ntibyatubujije kubasanga namwe, twiringiye Imana yacu, ngo tubagezeho Inkuru Nziza yayo mu ngorane nyinshi.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan