Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Ibyakozwe 15:7 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

7 Bamaze kujya impaka z’urudaca, Petero ni ko guhaguruka, arababwira ati «Bavandimwe, muzi ko kuva mu ntangiriro Imana yantoranyije muri mwe, kugira ngo namamaze Inkuru Nziza mu banyamahanga, maze na bo baremera.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

7 Habaho imburanya nyinshi, maze Petero arahaguruka, arababwira ati “Bagabo bene Data, muzi yuko kera Imana yantoranyije muri mwe, kugira ngo akanwa kanjye abe ari ko abanyamahanga bumvamo ijambo ry'ubutumwa bwiza bizere.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

7 Bamaze umwanya bajya impaka, Petero arahaguruka arababwira ati: “Bavandimwe, muzi yuko kera Imana yantoranyije muri mwe ngo ntangaze Ubutumwa bwayo bwiza mu banyamahanga, kugira ngo babwumve babwemere.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

7 Bamaze umwanya bajya impaka, Petero arahaguruka arababwira ati: “Bavandimwe, muzi yuko kera Imana yantoranyije muri mwe ngo ntangaze Ubutumwa bwayo bwiza mu banyamahanga, kugira ngo babwumve babwemere.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Ibyakozwe 15:7
25 Iomraidhean Croise  

None rero genda; jye ndi kumwe n’umunwa wawe, nzakwigisha ibyo uzavuga!»


Uhoraho anyegereza ikiganza, ankora ku munwa, maze arambwira ati «Dore nshyize amagambo yanjye mu kanwa kawe.


Si mwe mwantoye, ahubwo ni jye wabatoye, maze mbashyiraho kugira ngo mugende, mwere imbuto, kandi imbuto yanyu igumeho; bityo icyo muzasaba Data cyose mu izina ryanjye, azakibahe.


Yohani arabasubiza ati «Nta muntu ugira icyo atunga atagihawe no mu ijuru.


«Bavandimwe, ibyo Roho Mutagatifu yavugishije Dawudi mu Byanditswe ku byerekeye Yuda wayoboye abafashe Yezu, byagombaga kubaho koko!


Hanyuma basenga bagira bati «Nyagasani, wowe uzi imitima ya bose, garagaza muri aba bombi uwo wihitiyemo,


Petero yari akibaza iby’ibonekerwa rye, ariko Roho aramubwira ati «Dore hari abantu batatu bagushaka.


Manuka rero ujyane na bo nta kugingimiranya, kuko ari jyewe ubohereje.»


Igihe bari bateraniye gusenga kandi basibye kurya, Roho Mutagatifu arababwira ati «Barinaba na Sawuli nimubashyire ukwabo, bajye gukora umurimo nabahamagariye.»


Simewoni amaze kutwibutsa ukuntu kuva mu ntangiriro Imana yagendereye abanyamahanga, ikabatoranyamo umuryango uzubahiriza izina ryayo.


Nuko havuka amakimbirane n’impaka zikomeye kuri Pawulo na Barinaba bavuguruza abo bantu; ni ko kwemeza ko Pawulo na Barinaba hamwe n’abandi muri bo, bajya i Yeruzalemu kureba Intumwa n’abakuru b’ikoraniro, bakabagisha inama kuri icyo kibazo.


Impaka ziba urudaca kugeza aho batandukana, Barinaba ajyana na Mariko bafata ubwato berekeza i Shipure,


Nyamara ku bwanjye, ndahamya ko amagara yanjye bwite nta cyo amariye; icya ngombwa ni ukurangiza isiganwa ryanjye n’umurimo Nyagasani Yezu yanshinze wo guhamya Inkuru Nziza y’ineza Imana ibagirira.


Abigishwa b’i Kayizareya bari baduherekeje, batujyana gucumbika ku muntu witwa Munasoni ukomoka i Shipure, wari umwigishwa kuva kera.


Nyamara Imana yujuje ityo ibyo yari yaravugishije Abahanuzi bose mbere y’uko biba, ko Kristu yagombaga kubabara.


ni wowe kandi ku bwa Roho Mutagatifu wavugiye mu munwa w’umukurambere wacu Dawudi, umugaragu wawe, uti ’Ni iki giteye amahanga gusakabaka, n’imiryango gutekereza ibidafite umumaro?


Ariko Nyagasani aramubwira ati «Genda! Kuko uwo muntu ari igikoresho cyanjye nitoranyirije, kugira ngo amenyekanishe izina ryanjye imbere y’abanyamahanga, imbere y’abami n’imbere y’Abayisraheli.


Mukore byose mutinuba kandi mutagingimiranya,


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan