Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Ibyakozwe 15:6 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

6 Intumwa n’abakuru b’ikoraniro bateranira hamwe, kugira ngo basuzume icyo kibazo.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

6 Intumwa n'abakuru bateranira kujya inama y'ayo magambo.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

6 Intumwa za Kristo n'abakuru bakoranywa no gusuzuma icyo kibazo.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

6 Intumwa za Kristo n'abakuru bakoranywa no gusuzuma icyo kibazo.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Ibyakozwe 15:6
12 Iomraidhean Croise  

Aho inama itari, imigambi ntihama, abajyanama benshi batera gutsinda.


Koko, iyo babiri cyangwa batatu bateraniye hamwe mu izina ryanjye, mba ndi aho hagati yabo.»


Koko babigenza batyo, maze izo mfashanyo bazoherereza abakuru b’ikoraniro, zijyanwa na Barinaba na Sawuli.


Nuko havuka amakimbirane n’impaka zikomeye kuri Pawulo na Barinaba bavuguruza abo bantu; ni ko kwemeza ko Pawulo na Barinaba hamwe n’abandi muri bo, bajya i Yeruzalemu kureba Intumwa n’abakuru b’ikoraniro, bakabagisha inama kuri icyo kibazo.


Ubwo byose bamaze kubyumvikanaho, Intumwa n’abakuru b’ikoraniro biyemeza kwitoramo bamwe muri bo, ngo babatume i Antiyokiya kumwe na Pawulo na Barinaba. Nuko hatorwa Yuda witwa Barisaba na Silasi, abantu b’imena mu bavandimwe.


None twahuje umugambi wo gutoranya abantu ngo tubabatumeho, bazanye na Pawulo na Barinaba, incuti zacu dukunda,


Bageze i Yeruzalemu, Kiliziya y’aho irabakira hamwe n’Intumwa n’abakuru b’ikoraniro, hanyuma babatekerereza ibyo Imana yakoranye na bo byose.


Mu migi yose banyuragamo, Pawulo na Silasi babagezagaho ibyemezo byafashwe n’Intumwa hamwe n’abakuru b’ikoraniro b’i Yeruzalemu, bakabasaba kubukurikiza.


Bukeye, Pawulo ajyana natwe kwa Yakobo, n’abakuru bose barahateranira.


Nuko ba Cumi na babiri bahamagaza ikoraniro ry’abigishwa, barababwira bati «Ntibikwiye ko tureka ijambo ry’Imana ngo tujye mu byo kugabura.


Nimwumvire abayobozi banyu kandi mubashobokere, kuko ari bo bashinzwe roho zanyu kandi bakazazibazwa. Bityo bazashobora kubikorana ibyishimo, aho kubikora binuba, kuko ibyo nta kamaro byabagirira.


Nimuzirikane abayobozi banyu, ababamenyesheje Ijambo ry’Imana; mwitegereze uko barangije ubutumwa bwabo, maze mukurikize ukwemera kwabo.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan