Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Ibyakozwe 15:5 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

5 Ariko bamwe mu bemeye bo mu gatsiko k’Abafarizayi batera hejuru bati «Ni ngombwa ko abo banyamahanga bagenywa, kandi bagategekwa kubahiriza Amategeko ya Musa.»

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

5 Ariko bamwe bo mu gice cy'Abafarisayo bizeye barahaguruka, bavuga yuko abanyamahanga bakwiriye gukebwa no gutegekwa kwitondera amategeko ya Mose.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

5 Ariko bamwe bo mu ishyaka ry'Abafarizayi bari bemeye Kristo, barahaguruka baravuga bati: “Abo banyamahanga bagomba gukebwa no gutegekwa gukurikiza Amategeko ya Musa.”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

5 Ariko bamwe bo mu ishyaka ry'Abafarizayi bari bemeye Kristo, barahaguruka baravuga bati: “Abo banyamahanga bagomba gukebwa no gutegekwa gukurikiza Amategeko ya Musa.”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Ibyakozwe 15:5
14 Iomraidhean Croise  

Abonye Abafarizayi n’Abasaduseyi benshi baje kubatizwa, arababwira ati «Mwa nyoko z’impiri mwe, ni nde wababwirije guhunga uburakari bwegereje?


Nuko abantu bamwe bavuye muri Yudeya, baza bigisha abavandimwe bo muri Antiyokiya bati «Niba mutigenyesheje uko Musa yabitegetse, ntimushobora gukizwa.»


Twumvise ko bamwe muri twe bababwiye amagambo yo kubakangaranya no kubakura umutima, kandi tutigeze tubatuma.


Abamwumvaga basingiza Imana, maze baramubwira bati «Muvandimwe, urabona ibihumbi by’Abayahudi bemeye uko bingana, nyamara dore bose barakiziritse ku Mategeko ya Musa.


Nyamara icyo nemereye imbere yawe, ni uko nkorera Imana y’abasekuruza, nkurikije Inzira aba bita agatsiko k’abayobye, nkaba nemera n’ibyanditswe byose mu Mategeko no mu Bahanuzi.


Uyu muntu twasanze ari icyorezo, acumba urugomo mu Bayahudi bo ku isi yose, kandi akaba n’umutware w’agatsiko kayobye k’Abanyanazareti.


Ariko rero, turashaka kumva icyo wowe ubwawe ubitekerezaho, kuko tuzi ko hose barwanya izo nyigisho z’ako gatsiko urimo.»


Nuko umuherezabitambo mukuru kimwe n’abari kumwe na we bose — ari byo kuvuga abo mu gatsiko k’Abasaduseyi — bashengurwa n’ishyari;


Niba hari uwahamagawe yarabanje kugenywa, ntakabihishahishe. Niba kandi hari utagenywe, ntakigenyeshe.


Nyamara ariko, ubwo Petero yazaga Antiyokiya, nahanganye na we kuko byari ngombwa kumugaya.


Jye rero mbonye ko batagororokeye ukuri kw’Inkuru Nziza, mbwira Petero bose barora nti «Niba wowe w’Umuyahudi ugenza nk’abanyamahanga aho kugenza kiyahudi, ushobora ute guhatira abanyamahanga kugenza kiyahudi?»


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan