Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Ibyakozwe 15:22 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

22 Ubwo byose bamaze kubyumvikanaho, Intumwa n’abakuru b’ikoraniro biyemeza kwitoramo bamwe muri bo, ngo babatume i Antiyokiya kumwe na Pawulo na Barinaba. Nuko hatorwa Yuda witwa Barisaba na Silasi, abantu b’imena mu bavandimwe.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

22 Maze intumwa n'abakuru hamwe n'ab'Itorero bose bashima gutoranya abagabo muri bo: ni Yuda witwaga Barisaba na Sila, abantu bakomeye muri bene Data ngo babatumane na Pawulo na Barinaba muri Antiyokiya.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

22 Nuko Intumwa za Kristo n'abakuru n'ab'Umuryango we bose biyemeza kwitoramo bamwe ngo babohereze Antiyokiya, bajyanye na Pawulo na Barinaba. Batoranyije Yuda witwaga Barisaba na Silasi, abagabo babiri b'imena mu bavandimwe.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

22 Nuko Intumwa za Kristo n'abakuru n'ab'Umuryango we bose biyemeza kwitoramo bamwe ngo babohereze Antiyokiya, bajyanye na Pawulo na Barinaba. Batoranyije Yuda witwaga Barisaba na Silasi, abagabo babiri b'imena mu bavandimwe.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Ibyakozwe 15:22
29 Iomraidhean Croise  

Imbaga yose irabimenya kandi irabyishimira; ndetse n’ibyo umwami yakoraga byose, ni ko byemerwaga na bose.


Muri Yuda na ho ikiganza cy’Imana kibatera guhuza umugambi wo kubahiriza icyo umwami n’abanyacyubahiro be bari bategetse, bishingiye ku ijambo ry’Uhoraho.


Icyo cyemezo gishimisha umwami n’ikoraniro ryose,


Nuko bazana babiri muri bo; umwe akaba Yozefu witwaga Barisaba, wari waranahimbwe ’Ntungane’, undi akaba Matiyasi.


Nyamara, abari batatanyijwe n’ibitotezo byavutse igihe cya Sitefano, baragenda bagera muri Fenisiya, i Shipure n’i Antiyokiya, ntibagira undi batangariza ijambo ry’Imana, uretse Abayahudi bonyine.


Ariko bamwe muri bo bakomoka muri Shipure no muri Sireni bageze i Antiyokiya, bamenyesha n’Abagereki Inkuru Nziza ya Nyagasani Yezu.


Iyo nkuru iza kugera kuri Kiliziya y’i Yeruzalemu, maze bohereza Barinaba i Antiyokiya.


Icyo gihe, abahanuzi bamanuka i Yeruzalemu bajya i Antiyokiya.


Urwo rwandiko babahaye rwagiraga ruti «Twebwe Intumwa, abakuru b’ikoraniro n’abavandimwe, turabaramutsa, bavandimwe bacu b’abanyamahanga bari Antiyokiya, muri Siriya no muri Silisiya.


None twahuje umugambi wo gutoranya abantu ngo tubabatumeho, bazanye na Pawulo na Barinaba, incuti zacu dukunda,


Tubatumyeho rero Yuda na Silasi, kugira ngo na bo ubwabo babasobanurire ibyo tubandikiye.


Nuko Kiliziya ya Antiyokiya ibafasha ku byo bakeneye mu rugendo, banyura muri Fenisiya na Samariya babatekerereza iby’uguhinduka kw’abanyamahanga, maze iyo nkuru itera abavandimwe bose ibyishimo byinshi.


Nuko abari batumwe bamanuka berekeza i Antiyokiya; bahageze bakoranyiriza hamwe ikoraniro ry’aho, babashyikiriza urwandiko.


Yuda na Silasi, dore ko na bo bari abahanuzi, bababwira mu magambo arambuye yo kubahugura no kubakomeza.


naho Pawulo ahitamo kujyana na Silasi. Abavandimwe bamaze kumusabira no kumuragiza Nyagasani, arahaguruka aragenda.


Ba shebuja babonye ko nta nyungu bakimutezeho, bafata Pawulo na Silasi, barabakurubana no ku kibuga cy’umugi, babashyira abategetsi.


Ahagana mu gicuku, Pawulo na Silasi barasenga, baririmba ibisingizo by’Imana, izindi mfungwa zibateze amatwi.


Nuko uwo murinzi asaba urumuri, yinjira ahinda umushyitsi, maze yikubita imbere ya Pawulo na Silasi.


Nuko nijoro abavandimwe bacikisha Pawulo na Silasi, babohereza i Beroya. Ngo bagereyo, binjira mu isengero ry’Abayahudi.


Uwo mwanya, abavandimwe bohereza Pawulo ku nyanja, naho Silasi na Timote baguma aho ngaho.


Bamwe mu Bayahudi baremera, bifatanya na Pawulo na Silasi kimwe n’Abagereki benshi bubahaga Imana, ndetse n’abagore b’abanyacyubahiro batari bake.


Nuko Silasi na Timote bamaze kuhagera baturutse i Masedoniya, Pawulo yiyegurira wese ijambo ry’Imana, yemeza Abayahudi ko Yezu ari we Mukiza.


Intumwa zari i Yeruzalemu zimenye ko muri Samariya bakiriye ijambo ry’Imana, ziboherereza Petero na Yohani.


Koko rero, Umwana w’Imana, Kristu Yezu, twamamaje iwanyu, jyewe, Silivani na Timote, si uko ateye. Ntiyabaye icyarimwe «yego» na «oya», yabaye «yego» gusa!


Jyewe Pawulo, na Silivani, na Timote kuri Kiliziya y’Abanyatesaloniki, yibumbiye ku Mana Data no kuri Nyagasani Yezu Kristu: tubifurije ineza n’amahoro.


Jyewe Pawulo, na Silivani, na Timote kuri Kiliziya y’Abanyatesaloniki, yibumbiye ku Mana Data no kuri Nyagasani Yezu Kristu:


Mbandikiye muri make, nifashishije Silivani mbonamo umuvandimwe w’indahemuka, kugira ngo mbashishikaze kandi mbemeze ko ari ingabire nyakuri y’Imana mwihambiriyeho.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan