Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Ibyakozwe 15:11 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

11 Byongeye kandi, twemera ko twakijijwe n’ingabire ya Nyagasani Yezu kimwe na bo!»

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

11 Ahubwo twizera yuko ubuntu bw'Umwami Yesu ari bwo buzadukiza, nk'uko na bo bazakizwa na bwo.”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

11 Ahubwo twemera ko ari twe ari na bo, twese twakijijwe kubera ubuntu Nyagasani Yezu Kristo yatugiriye.”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

11 Ahubwo twemera ko ari twe ari na bo, twese twakijijwe kubera ubuntu Nyagasani Yezu Kristo yatugiriye.”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Ibyakozwe 15:11
14 Iomraidhean Croise  

Ariko bahabwa kuba intungane n’ineza yayo ku buntu, babikesha gucungurwa na Kristu Yezu.


Ariko ineza ntigira ihuriro n’icyaha. Koko rero n’ubwo abenshi bapfuye bazize icyaha cy’umuntu umwe, ineza y’Imana n’ingabire y’ubuntu bw’umwe, Yezu Kristu, zasesekaye kuri benshi ku buryo busumbijeho.


Nuko rero ingaruka y’icyaha ni urupfu, naho ingabire y’Imana ni ubugingo bw’iteka muri Kristu Yezu Umwami wacu.


Ineza ya Nyagasani Yezu Kristu ihorane namwe.


Musanzwe muzi ubugiraneza bw’Umwami wacu Yezu Kristu, We mukire wemeye kwigira umukene, ari mwe abigirira, ngo abakungaharishe ubukene bwe.


Ntangazwa n’ukuntu, mu kanya gato, mutangiye gucika ku wabahamagariye ineza ya Kristu, mugashikira indi Nkuru Nziza.


Tuzi ariko ko umuntu atagirwa intungane no kubahiriza amategeko, ahubwo no kwemera Yezu Kristu byonyine. Natwe rero twemeye Yezu Kristu, ngo tuzagirwe intungane no kwemera Kristu, tutabitewe no kuzuza amategeko kuko nta n’umwe uba intungane abikesheje kubahiriza amategeko.


Koko rero ineza y’Imana, soko y’umukiro ku bantu bose, yarigaragaje,


Baririmba rero indirimbo nshya, bavuga bati «Ukwiriye guhabwa igitabo no guhambura ikashe zigifunze, kuko wishwe, maze ku bw’amaraso yawe ugacungurira Imana abantu bo mu miryango yose, mu ndimi zose, mu bihugu byose, no mu mahanga yose, maze


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan