Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Ibyakozwe 15:1 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

1 Nuko abantu bamwe bavuye muri Yudeya, baza bigisha abavandimwe bo muri Antiyokiya bati «Niba mutigenyesheje uko Musa yabitegetse, ntimushobora gukizwa.»

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

1 Nuko abantu bamwe bavuye i Yudaya bigishaga bene Data bati “Nimudakebwa nk'uko umugenzo wa Mose uri, ntimubasha gukizwa.”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

1 Abantu bamwe bavuye muri Yudeya basanga abavandimwe bo mu mujyi wa Antiyokiya, barabigisha bati: “Ntimubasha gukizwa niba mudakebwe mukurikije umuhango twasigiwe na Musa.”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

1 Abantu bamwe bavuye muri Yudeya basanga abavandimwe bo mu mujyi wa Antiyokiya, barabigisha bati: “Ntimubasha gukizwa niba mudakebwe mukurikije umuhango twasigiwe na Musa.”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Ibyakozwe 15:1
25 Iomraidhean Croise  

Ku munsi wa munani, umwana bazamugenya,


Musa yabahaye umuhango wo kugenya kandi utamuturutseho, ahubwo yarawukuye kuri ba sogokuruza, maze mukagenya umuntu ku isabato.


Muri iyo minsi, Petero arahaguruka, ahagarara hagati y’abavandimwe bari bateraniye aho, bageze nko ku ijana na makumyabiri. Nuko arababwira ati


Ubwo byose bamaze kubyumvikanaho, Intumwa n’abakuru b’ikoraniro biyemeza kwitoramo bamwe muri bo, ngo babatume i Antiyokiya kumwe na Pawulo na Barinaba. Nuko hatorwa Yuda witwa Barisaba na Silasi, abantu b’imena mu bavandimwe.


Urwo rwandiko babahaye rwagiraga ruti «Twebwe Intumwa, abakuru b’ikoraniro n’abavandimwe, turabaramutsa, bavandimwe bacu b’abanyamahanga bari Antiyokiya, muri Siriya no muri Silisiya.


Twumvise ko bamwe muri twe bababwiye amagambo yo kubakangaranya no kubakura umutima, kandi tutigeze tubatuma.


Nuko Kiliziya ya Antiyokiya ibafasha ku byo bakeneye mu rugendo, banyura muri Fenisiya na Samariya babatekerereza iby’uguhinduka kw’abanyamahanga, maze iyo nkuru itera abavandimwe bose ibyishimo byinshi.


Yuda na Silasi, dore ko na bo bari abahanuzi, bababwira mu magambo arambuye yo kubahugura no kubakomeza.


Ariko bamwe mu bemeye bo mu gatsiko k’Abafarizayi batera hejuru bati «Ni ngombwa ko abo banyamahanga bagenywa, kandi bagategekwa kubahiriza Amategeko ya Musa.»


Abamwumvaga basingiza Imana, maze baramubwira bati «Muvandimwe, urabona ibihumbi by’Abayahudi bemeye uko bingana, nyamara dore bose barakiziritse ku Mategeko ya Musa.


tunamwumva avuga ko uwo Yezu w’i Nazareti azasenya aha Hantu hatagatifu, akanahindura Amategeko twahawe na Musa.»


Nyuma y’imyaka cumi n’ine, nongera kuzamuka i Yeruzalemu, ndi kumwe na Barinaba, na Tito ndamujyana.


Kuko, ku muntu uri muri Kristu, nta cyo bivuze kuba yaragenywe cyangwa atagenywe; igifite akamaro ahubwo, ni ukwemera kujyana n’urukundo.


Abashaka gushimwa biratana ibikorwa by’umubiri, abo ngabo ni bo babahatira kugenywa, gusa ngo badatotezwa bahorwa umusaraba wa Kristu.


Nuko rero ntihakagire ubacira urubanza mu byerekeye ibiribwa cyangwa ibinyobwa, cyangwa se kubera iminsi mikuru, imboneko z’ukwezi n’amasabato.


Muramenye ntihazagire ubashukisha bene za nyigisho z’ubuhendanyi bita ubuhanga bwahebuje, zihuje n’ibitekerezo by’ubuyobe bw’abantu, zigashingira ku by’isi, ariko zinyuranye na Kristu.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan