Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Ibyakozwe 14:6 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

6 Pawulo na Barinaba babimenye, bashaka ubuhungiro mu migi ya Lisitiri na Deribe yo muri Likawoniya, no mu turere tuyikikije.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

6 ariko zirabimenya zihungira i Lusitira n'i Derube, imidugudu y'i Lukawoniyo, no mu gihugu gihereranye na ho,

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

6 Abo babimenye bahungira mu mijyi ya Lisitira na Derube yo muri Likawoniya, no mu karere gahereranye na yo.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

6 Abo babimenye bahungira mu mijyi ya Lisitira na Derube yo muri Likawoniya, no mu karere gahereranye na yo.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Ibyakozwe 14:6
12 Iomraidhean Croise  

Nibabahiga mu mugi uyu n’uyu, muhungire mu wundi. Ndababwira ukuri: Ntimuzarinda guhetura imigi yose ya Israheli, Umwana w’umuntu ataraza.


Rubanda rero ngo babone ibyo Pawulo amaze gukora, batera hejuru bavuga mu rurimi rwabo kavukire rwo muri Likawoniya, bati «Imana zisa n’abantu zaje muri twe!»


Nuko i Lisitiri hakaba umuntu waremaye ibirenge, kuko yari yaravukanye ubumuga, atigeze atambuka.


Hashize iminsi, Pawulo abwira Barinaba ati «Reka duhindukire, dusure abavandimwe bo mu migi twamamajemo ijambo rya Nyagasani, turebe uko bameze.»


Muri urwo rugendo yari aherekejwe na Sopateri, mwene Piro w’i Beroya, Arisitariko na Sekundi b’i Tesaloniki, Gayo w’i Deribe na Timote, hamwe na Tushiko na Tirofimo bo muri Aziya.


Nyamara Sawuli aza kumenya ubwo bugambanyi bwabo, bugeza aho kurinda amarembo y’umugi ijoro n’amanywa, ngo babone uko bamwica.


mu bitotezo n’ibyago naboneye Antiyokiya, n’Ikoniyo n’i Lisitiri. Mbega ibitotezo nabonye! Ariko byose Nyagasani yabinkuyemo.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan