Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Ibyakozwe 14:3 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

3 Pawulo na Barinaba bahamara igihe kirekire, bakigisha bashize amanga kuko bari biringiye Nyagasani wahamyaga ukuri kw’amagambo yabo, abaha gukora ibimenyetso n’ibitangaza bikomeye.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

3 Nuko bamara iminsi myinshi bavuga bashize amanga, biringiye Umwami Yesu uhamya ijambo ry'ubuntu bwe, abaha gukora ibimenyetso n'ibitangaza.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

3 Nuko Pawulo na Barinaba bahamara igihe kitari gito bavuga ibya Nyagasani bashize amanga, na we abaha gukora ibitangaza no gutanga ibimenyetso byemeza ibyo bavugaga byerekeye ubuntu bw'Imana.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

3 Nuko Pawulo na Barinaba bahamara igihe kitari gito bavuga ibya Nyagasani bashize amanga, na we abaha gukora ibitangaza no gutanga ibimenyetso byemeza ibyo bavugaga byerekeye ubuntu bw'Imana.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Ibyakozwe 14:3
17 Iomraidhean Croise  

Naho bo baragenda, bajya kwigisha hose. Nyagasani yabibafashagamo, kandi ijambo ryabo akarikomeresha ibimenyetso byariherekezaga.


Yezu aramubwira ati «Iyo mutabonye ibimenyetso n’ibitangaza, ntimwemera.»


Nuko Pawulo na Barinaba bavuga nta cyo bishisha, bati «Byari ngombwa ko ari mwe mubanza gushyikirizwa ijambo ry’Imana! None ubwo muryamaganye, mukabona ko mwebwe ubwanyu mudakwiye ubugingo buhoraho, ngaho rero twisangiye abanyamahanga.


Yemwe Bayisraheli, nimutege amatwi amagambo yanjye: Yezu w’i Nazareti, uwo muntu Imana yemeje muri mwe, imukoresha ibitangaza, ibikorwa n’ibimenyetso bikomeye rwagati muri mwe, nk’uko mubizi ubwanyu,


Nyamara ku bwanjye, ndahamya ko amagara yanjye bwite nta cyo amariye; icya ngombwa ni ukurangiza isiganwa ryanjye n’umurimo Nyagasani Yezu yanshinze wo guhamya Inkuru Nziza y’ineza Imana ibagirira.


Ubu rero mbaragije Nyagasani kugira ngo abababarire, maze abakomereshe ijambo rye, kandi ku bwa ryo abahe umurage hamwe n’abatagatifujwe bose.


Nuko ngo bamare gusenga, aho bari bateraniye hahinda umushyitsi; bose buzura Roho Mutagatifu, maze bamamaza ijambo ry’Imana bashize amanga.


Turi abagabo bo kubihamya, twe na Roho Mutagatifu Imana yahaye abayumvira.»


Koko rero, nta bwo nshishwa n’Inkuru Nziza kuko ari yo bubasha bw’Imana burokora uwemera wese uhereye ku Muyahudi ukageza ku Mugereki.


N’ubwo i Filipi twari tumaze kuhabonera imibabaro no kuhatukirwa cyane, nk’uko musanzwe mubizi, ntibyatubujije kubasanga namwe, twiringiye Imana yacu, ngo tubagezeho Inkuru Nziza yayo mu ngorane nyinshi.


kandi Imana ubwayo iwukomeresha ibimenyetso, ibitangaza n’ibikorwa by’impangare by’amoko yose, n’ingabire Roho Mutagatifu atanga nk’uko abishaka.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan