Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Ibyakozwe 14:11 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

11 Rubanda rero ngo babone ibyo Pawulo amaze gukora, batera hejuru bavuga mu rurimi rwabo kavukire rwo muri Likawoniya, bati «Imana zisa n’abantu zaje muri twe!»

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

11 Abahateraniye babonye icyo Pawulo akoze, bavuga ijwi rirenga mu Runyalukayoniya bati “Imana zitumanukiyemo zishushanije n'abantu.”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

11 Aho hari imbaga nyamwinshi y'abantu, babonye icyo Pawulo yakoze barangurura amajwi, bavuga mu rurimi rwo muri Likawoniya bati: “Imana zifite ishusho y'abantu zatumanukiye!”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

11 Aho hari imbaga nyamwinshi y'abantu, babonye icyo Pawulo yakoze barangurura amajwi, bavuga mu rurimi rwo muri Likawoniya bati: “Imana zifite ishusho y'abantu zatumanukiye!”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Ibyakozwe 14:11
6 Iomraidhean Croise  

Singutumye ku muryango uvuga ururimi rutumvikana cyangwa se rukomeye kurwumva, ahubwo ngutumye ku muryango wa Israheli.


Igihe rubanda bariho bamushimagiza bagira bati «Noneho ni ijwi ry’Imana, si iry’umuntu»,


Nuko Barinaba bamwita «Zewusi», naho Pawulo bamwita «Herimesi», kuko ari we wakundaga gufata ijambo.


Pawulo na Barinaba babimenye, bashaka ubuhungiro mu migi ya Lisitiri na Deribe yo muri Likawoniya, no mu turere tuyikikije.


Abo bantu bategereza ko ari bubyimbirwe, cyangwa se ko yikubita hasi agapfa, ariko ngo bamare umwanya bategereje, babona nta cyo abaye. Ni ko kwigarura bavuga bati «Ni imana!»


Abantu bose kuva ku muto kugera ku mukuru bakamwihambiraho, bavuga bati «Uyu muntu arimo Ububasha bw’Imana, ubwo bita Ubuhangange.»


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan