Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Ibyakozwe 13:47 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

47 Ni na ko Nyagasani yadutegetse agira ati ’Nagushyiriyeho kuba urumuri rw’amahanga, kugira ngo uzajyane ijambo ry’umukiro kugeza aho isi igarukira.’»

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

47 kuko uku ari ko Umwami yadutegetse ati ‘Ngushyiriyeho kuba umucyo w'abanyamahanga, Ngo ujyane agakiza kurinda ugeza ku mpera y'isi.’ ”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

47 Ni na ko Nyagasani yadutegetse ati: ‘Nakugize urumuri rw'abanyamahanga, uzageza agakiza ku mpera z'isi.’ ”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

47 Ni na ko Nyagasani yadutegetse ati: ‘Nakugize urumuri rw'abanyamahanga, uzageza agakiza ku mpera z'isi.’ ”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Ibyakozwe 13:47
35 Iomraidhean Croise  

Dore umugaragu wanjye nshyigikiye, intore yanjye inyizihira. Namushyizeho umwuka wanjye; azagaragariza amahanga ubutabera,


Ni jye Uhoraho, wakwihamagariye, nkurikije umugambi wanjye, ngufata ikiganza, ndakwizigamira, nkugenera kwemararira isezerano ry’imbaga, no kuba urumuri rw’amahanga,


Ngaho nimungarukire, maze mubone gukizwa, mwebwe mwese abatuye mu mpera z’isi, kuko ari jye Mana, akaba nta yindi ibaho.


Yarambwiye ati «Gusubiranya imiryango ya Yakobo, no kugarura abarokotse ba Israheli, ibyo ntibihagije ku mugaragu wanjye; ahubwo nakugeneye kuba urumuri rw’amahanga, kugira ngo umukiro wanjye usakare kugera mu mpera z’isi.»


Uhoraho agaragaje mu maso y’amahanga ububasha bw’ukuboko kwe gutagatifuza, bityo, impande zose z’isi zizabone agakiza k’Imana yacu.


Amahanga azagana urumuri rwawe, abami basange umucyo ukurasiyeho.


Uhoraho, uri imbaraga zanjye, ubwikingo bwanjye, n’ubuhungiro bwanjye igihe cy’amakuba; ni wowe amahanga aturutse mu mpera z’isi azaza asanga, avuga ati «Ibyo abasokuruza bacu begukanyeho umugabane, ni ibinyoma, n’amanjwe adafite akamaro.


ku buryo bazategeka udusigisigi twa Edomu n’utw’amahanga yose yamenye izina ryanjye. Ibyo ni Uhoraho ubivuze, ari na we uzabikora.


Nuko udusigisigi twa Yakobo tuzabe mu mahanga, rwagati mu miryango myinshi, mbese nk’intare mu nyamaswa z’ishyamba, cyangwa nk’icyana cy’intare mu mashyo y’intama; uko itambutse igakacanga, igashwanyaguza, kandi ntihagire uyitesha icyo ifashe.


Siyoni, ngaho hunga, wowe utuye i Babiloni!


Nyamara guhera mu burasirazuba kugera mu burengero bwaryo, izina ryanjye rirasingizwa mu mahanga, kandi ahantu hose bosereza ububani izina ryanjye, bakanzanira ituro ritagira inenge, kuko izina ryanjye ari igihangange mu mahanga! Uwo ni Uhoraho, Umugaba w’ingabo, ubivuga.


Nuko rero, nimugende mwigishe amahanga yose, mubabatize ku izina ry’Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu,


Ni bwo ababwiye ati «Nimujye mu isi hose, mwamamaze Inkuru Nziza mu biremwa byose.


Ni we rumuri ruboneshereza amahanga, akaba n’ikuzo ry’umuryango wawe Israheli !»


kandi ko uhereye i Yeruzalemu abantu bo mu mahanga yose bagomba kwigishwa, mu izina rye, ibyerekeye ukwisubiraho n’ibabarirwa ry’ibyaha.


ahubwo mugiye guhabwa imbaraga za Roho Mutagatifu uzabazamo, bityo muzambere abahamya i Yeruzalemu, muri Yudeya yose no muri Samariya, ndetse no kugera ku mpera y’isi.»


Ariko Nyagasani arambwira ati ’Genda, kuko jyewe nshaka kugutuma ku bo mu mahanga ya kure.’»


bityo mpamya ko Kristu yagombaga kubabara, kandi ko aho amariye kuzuka uwa mbere mu bapfuye, azasakaza urumuri mu muryango wacu no mu mahanga.»


Ariko Nyagasani aramubwira ati «Genda! Kuko uwo muntu ari igikoresho cyanjye nitoranyirije, kugira ngo amenyekanishe izina ryanjye imbere y’abanyamahanga, imbere y’abami n’imbere y’Abayisraheli.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan