Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Ibyakozwe 13:43 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

43 Ikoraniro rimaze gusezererwa, benshi mu Bayahudi no mu banyamahanga bayobotse idini yabo baherekeza Pawulo na Barinaba. Bo rero bakomeza kubaganiriza babashishikariza gukomera ku ngabire y’Imana.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

43 Iteraniro risohotse, benshi mu Bayuda n'ababakurikije bakūbaha Imana, bakurikira Pawulo na Barinaba. Na bo bavugana na bo, barabahugura ngo bashishikarire kuguma mu buntu bw'Imana.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

43 Iteraniro rimaze gusezererwa, benshi bo mu Bayahudi n'abandi bemeye idini yabo bakurikira Pawulo na Barinaba, ni ko kuvugana na bo babatera umwete wo gukomeza kwishingikiriza ku buntu Imana igira.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

43 Iteraniro rimaze gusezererwa, benshi bo mu Bayahudi n'abandi bemeye idini yabo bakurikira Pawulo na Barinaba, ni ko kuvugana na bo babatera umwete wo gukomeza kwishingikiriza ku buntu Imana igira.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Ibyakozwe 13:43
39 Iomraidhean Croise  

Nimwiyimbire, bigishamategeko n’Abafarizayi b’indyarya, mwe mubungera mu nyanja no mu bihugu kugira ngo mugire uwo muhindura, kandi mwamubona mukamugira uwo kujugunywa mu nyenga y’umuriro bitambutse ibyanyu incuro ebyiri!


Ngo agereyo, abona ineza Imana yari yabagiriye, biramushimisha. Nuko arabihanangiriza ngo bizirike kuri Nyagasani babikuye ku mutima.


ariko Abayahudi boshya abagore b’abapfasoni bubahaga Imana, kimwe n’abanyacyubahiro bo muri uwo mugi, babateza Pawulo na Barinaba ngo babatoteze, kugeza ubwo babamenesha mu gihugu cyabo.


Bakomezaga umutima w’abigishwa, bakabatera umwete ngo bakomere mu kwemera, bababwira bati «Ni ngombwa ko tunyura mu magorwa menshi, kugira ngo tubone kwinjira mu Ngoma y’Imana.»


Pawulo na Barinaba bahamara igihe kirekire, bakigisha bashize amanga kuko bari biringiye Nyagasani wahamyaga ukuri kw’amagambo yabo, abaha gukora ibimenyetso n’ibitangaza bikomeye.


Umwe muri bo witwaga Lidiya, ukomoka mu mugi wa Tiyatira, akaba n’umucuruzikazi w’imyenda y’imihemba, yari asanzwe asenga Imana. Nuko atega amatwi kuko Nyagasani yari yamuhaye umutima wo kwita ku byo Pawulo yavugaga.


Buri munsi yajyaga mu isengero, akajya impaka n’Abayahudi n’abandi bubaha Imana, ndetse no ku karubanda akajya impaka n’abahazaga.


Nyamara bamwe bifatanya na we baremera. Muri bo hakaba Diyoniziyo, umujyanama mu Rukiko, n’umugore witwa Damari, n’abandi.


Bamwe mu Bayahudi baremera, bifatanya na Pawulo na Silasi kimwe n’Abagereki benshi bubahaga Imana, ndetse n’abagore b’abanyacyubahiro batari bake.


Avuye aho ngaho, ajya ku witwa Tito Yusito, umuntu wubahaga Imana, akaba yari atuye iruhande rw’isengero.


muri Furujiya no muri Pamfiliya, mu Misiri no mu turere twa Libiya duhereranye na Sireni, baba abashyitsi baturutse i Roma,


Ubwo bemeranya umunsi bazongera guterana, uwo munsi ugeze bamusanga ari benshi ku icumbi rye. Ahera mu gitondo ageza nimugoroba abasobanurira iby’Ingoma y’Imana, anagerageza kubemeza ku byerekeye Yezu, ahereye ku Mategeko ya Musa no ku Bahanuzi.


Iyo nama ishimisha ikoraniro ryose; batora Sitefano, umuntu wuzuye ukwemera na Roho Mutagatifu, batora na Filipo na Porokori, Nikanori na Timoni, Parumena na Nikola wo muri Antiyokiya wari umuyoboke w’idini ry’Abayahudi.


Ubwo rero ari ku buntu, ntibikiri ku bw’ibikorwa, naho ubundi ubuntu ntibwaba bukiri bwo.


Ariko bahabwa kuba intungane n’ineza yayo ku buntu, babikesha gucungurwa na Kristu Yezu.


Ku bwe twashyikiriye, mu kwemera, iyi neza tuganjemo, none twiratira gutegereza ikuzo ry’Imana.


kugira ngo, nk’uko icyaha cyari cyaraganje mu rupfu, n’ineza izaganze mu butungane butanga ubugingo bw’iteka muri Yezu Kristu umwami wacu.


Ubwo dufitiye Nyagasani igitinyiro; turashishikariza abantu kumwemera, kandi rwose, nta buryarya dufite imbere y’Imana. Nizeye ko namwe mutabunziho.


Ubwo turi abafasha b’Imana, turabashishikariza kudapfusha ubusa ubuntu bwayo.


Kristu yaratubohoye kugira ngo tugire ubwo bwigenge. Nimwemarare rero, mwirinde ko umutwaro w’ubucakara wakongera kubagonda ijosi.


Muzaba mwitandukanije na Kristu rero, nimushakira ubutungane mu mategeko; muzaba mwivukije ineza.


Koko mwakijijwe ku buntu, mubikesha ukwemera; nta bwo ari ku bwanyu rero, ahubwo ni ku bw’ingabire y’Imana.


Aho tugereje rero, dufatanye gukomeza inzira imwe.


Nuko rero, bavandimwe banjye nkunda kandi nkumbuye cyane, mwebwe byishimo byanjye n’ingororano yanjye, nimukomere mutyo muri Nyagasani, nkoramutima zanjye!


Cyakora mukomere mu kwemera, ntimugahungabane, ngo muteshuke ku mizero mwasezeranyijwe n’Inkuru Nziza mwumvise, ari yo yamamarijwe ikiremwa cyose kiri mu nsi y’ijuru, akaba ari na yo jyewe Pawulo ndahwema kuruhira.


Kristu uwo nyine ni We twamamaza, tuburira buri muntu kandi tumwigisha ubwenge bwose, kugira ngo buri wese tumuhindure intungane muri Kristu.


Koko rero ineza y’Imana, soko y’umukiro ku bantu bose, yarigaragaje,


Muramenye ntihazagire n’umwe usaguka ku ngabire y’Imana, ntihazamere kandi muri mwe ingemwe isharira yabatera imidugararo maze ikanduza imbaga yose.


Ntimugatwarwe n’inyigisho z’amoko menshi kandi zitandukira, kuko ikiruta ari uko umutima wakomezwa n’ingabire z’Imana, aho gukomezwa n’ibyo kurya bitagiriye n’akamaro ababiha agaciro.


Mbandikiye muri make, nifashishije Silivani mbonamo umuvandimwe w’indahemuka, kugira ngo mbashishikaze kandi mbemeze ko ari ingabire nyakuri y’Imana mwihambiriyeho.


Ni yo mpamvu, nkoramutima zanjye, mu gihe mugitegereje ibyo, mugomba gukora uko mushoboye kose kugira ngo Nyagasani azabasange mu mahoro, muri abaziranenge n’inyangamugayo.


Bityo, twana twanjye, nimugume muri We, kugira ngo igihe azigaragariza, tuzagire amizero yuzuye, kandi twe kuzakorwa n’isoni zo kuba turi kure ye, igihe cy’amaza ye.


Umuntu wese udakomera ku nyigisho za Kristu, ahubwo akazirengaho, ntaba afite Imana; naho ukomera ku nyigisho ze, ni we uba afite Imana Data na Mwana.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan