Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Ibyakozwe 13:34 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

34 Iby’uko yamuzuye mu bapfuye, akaba adashobora gusubira mu bushanguke, Imana yabivuze muri aya magambo, iti ’Nzabaha ibyiza nasezeranyije Dawudi, ku buryo budasubirwaho.’

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

34 Kandi kuko yamuzuye ubutazasubira mu iborero, ni cyo cyatumye avuga atya ati ‘Nzabaha imigisha ya Dawidi itazakuka.’

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

34 Imana yavuze kandi ko izamuzura mu bapfuye, kugira ngo atazasubira ukundi mu mva ngo abore, ibivuga itya iti: ‘Nzabaha ibyiza bitagira amakemwa kandi bidahinyuka, ibyo nasezeraniye Dawidi.’

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

34 Imana yavuze kandi ko izamuzura mu bapfuye, kugira ngo atazasubira ukundi mu mva ngo abore, ibivuga itya iti: ‘Nzabaha ibyiza bitagira amakemwa kandi bidahinyuka, ibyo nasezeraniye Dawidi.’

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Ibyakozwe 13:34
18 Iomraidhean Croise  

Inzu yanjye se, si ko imeze ku Mana, kuko yanyemereye isezerano ritazashira, ritunganye muri byose kandi ryubahirizwa? Imitsindo yanjye, n’ibinyura umutima byose, si yo mbikesha?


Nimutege amatwi, nimunsange, mwumve maze muzabeho. Nzagirana namwe isezerano rizahoraho, nzabakomereze ibyiza nasezeranyije Dawudi.


Bazakorera Uhoraho Imana yabo, hamwe na Dawudi, umwami wabo ngiye kubimikira.)


natererana nte inkomoko ya Yakobo n’iy’umugaragu wanjye Dawudi? Ese ubwo nareka gutora mu buzukuru be abatware b’umuryango wa Abrahamu, Izaki na Yakobo? Oya, nzabagarura, kuko nabagiriye impuhwe.


Nyuma y’ibyo, Abayisraheli bazisubiraho bashakashake bundi bushya Uhoraho, Imana yabo, na Dawudi, umwami wabo; kandi mu bihe bizaza bazagarukire Uhoraho n’ibyiza bye, bamusange bamwubashye.


Muri iyo minsi, nzegura inzu ya Dawudi yari igiye kugwa, nzasane ibyuho byayo, nzegure ahari harasenyutse; nzayihagarika nyisubize uko yahoze kera,


Uwo munsi, Uhoraho azarinda abaturage ba Yeruzalemu: udandabiranye kurusha abandi muri bo, uwo munsi azamere nka Dawudi, n’inzu ya Dawudi izamere nk’Imana cyangwa nk’umumalayika w’Uhoraho, ubarangaje imbere.


Ariko Imana yamuzuye mu bapfuye,


yararidusohoreje twebwe abana babo, igihe yazuraga Yezu nk’uko byanditswe muri zaburi ya kabiri ngo ’Uri umwana wanjye, nakwibyariye uyu munsi.’


Nyamara uwo Imana yazuye, we ntarakamenyana n’ubushanguke.


Ariko Imana yaramuzuye, imubohora ku ngoyi z’urupfu kuko bitashobokaga ko rumuherana.


Tuzi ko Kristu yazutse mu bapfuye akaba atazongera gupfa ukundi, urupfu rukaba rutakimufiteho ububasha.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan