Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Ibyakozwe 13:23 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

23 Mu rubyaro rwe, nk’uko Imana yari yarabimusezeranyije, ni ho yakuye Yezu, Umukiza wa Israheli.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

23 Mu rubyaro rw'uwo ni ho Imana yakomōreye Abisirayeli Umukiza Yesu, nk'uko yabisezeranije.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

23 Yezu ukomoka kuri Dawidi uwo, ni we Imana yagize Umukiza w'Abisiraheli nk'uko yabisezeranye.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

23 Yezu ukomoka kuri Dawidi uwo, ni we Imana yagize Umukiza w'Abisiraheli nk'uko yabisezeranye.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Ibyakozwe 13:23
41 Iomraidhean Croise  

N’igihe iminsi yawe izaba yarangiye, maze ukazaba uri kumwe n’abasokuruza bawe, nzakomeza inkomoko yawe inyuma yawe; nzimika uzagukomokaho wowe ubwawe, kandi nkomeze ubwami bwe.


Uhoraho yarahiye Dawudi, ni indahiro atazivuguruzaho, ati «Nzitoranyiriza umwe mu bahungu bawe, nzamugire umwami uzakuzungura!


Umumero uzashibuka ku gishyitsi cya Yese, inkomoko ye izamuke ku muzi wacyo,


Uwo munsi ni bwo inkomoko ya Yese, izashyirwa ejuru nk’ibendera ry’igihugu, amahanga yose akazayigana, aho atuye hakazabengerana ikuzo.


Ndi Uhoraho, jye ubwanjye, nta wundi Mukiza, utari jyewe.


Ngaho nimuvuge ingingo zanyu, muzibonere na gihamya; ndetse tujye n’inama ! Ni nde wamenyekanyije ibyo ngibyo mu bihe byahise, akaba yarabitangaje kuva kera na kare ? Si jyewe Uhoraho? Kandi nta yindi mana ibaho uretse jye. Koko nta yindi mana y’ukuri kandi itanga umukiro ibaho, uretse jyewe jyenyine.


Nuko Izayi aravuga ati «Tega amatwi rero, muryango wa Dawudi! Mbese ntibibahagije kunaniza abantu, kugira ngo mube mutangiye no kunaniza Imana yanjye?


Bazakorera Uhoraho Imana yabo, hamwe na Dawudi, umwami wabo ngiye kubimikira.)


Muri iyo minsi, nzegura inzu ya Dawudi yari igiye kugwa, nzasane ibyuho byayo, nzegure ahari harasenyutse; nzayihagarika nyisubize uko yahoze kera,


Ishime unezerwe, mwari w’i Siyoni! Urangurure urwamo rw’ibyishimo, mwari w’i Yeruzalemu! Dore umwami wawe aragusanze, ni intungane n’umutsinzi, aroroshya kandi yicaye ku ndogobe, ku cyana cy’indogobe kikiri gitoya.


Dore igitabo cy’amasekuruza ya Yezu Kristu, umwana wa Dawudi, mwene Abrahamu.


Azabyara umwana uzamwite Yezu, kuko ari we uzakiza umuryango we ibyaha byawo.»


Nuko imbaga y’abantu yari imushagaye, bamwe imbere abandi inyuma, bose barangurura amajwi bati «Hozana! Harakabaho mwene Dawudi! Nasingizwe Uje mu izina rya Nyagasani! Hozana, nahabwe impundu mu ijuru!»


«Icyo mutekereza kuri Kristu ni iki? Ni mwene nde?» Bati «Ni mwene Dawudi.»


Yatugoboreye ububasha budukiza mu nzu ya Dawudi umugaragu we,


Babwira wa mugore, bati «Ntitucyemezwa n’ibyo watubwiye; natwe twamwiyumviye, kandi tumenye ko ari we Mucunguzi w’isi koko.»


Ibyanditswe ntibivuga ko Kristu ari uwo mu nkomoko ya Dawudi, ko azaturuka ku musozi wa Betelehemu, aho Dawudi yavukiye?»


Natwe rero turabamenyesha iyo Nkuru Nziza: iryo Sezerano Imana yagiranye n’abasekuruza bacu,


Nyamara, kuba yari umuhanuzi kandi yazirikanaga ko Imana yamusezeranyishije indahiro kuzicaza ku ntebe ye y’ubwami uwo mu bamukomokaho,


Ni mwebwe mbere na mbere Imana yahingukirije Umugaragu wayo, iramuboherereza kugira ngo abazanire umugisha; bityo buri muntu muri mwe abone kuzinukwa ibibi yakoraga.»


Bikaba rero nta wundi wundi twakesha umukiro usibye we, kuko ku isi nta rindi zina abantu bahawe, ngo abe ari ryo turonkeramo uburokorwe.»


Iyo Nkuru Nziza yerekeye Umwana wayo, Yezu Kristu Umwami wacu, wabayeho ku bw’umubiri ari mwene Dawudi,


Bityo rero Israheli yose izarokorwa nk’uko byanditswe ngo «Umucunguzi azaturuka i Siyoni, yamaganire kure ya Yakobo icyitwa ubugomeramana.


kuri Tito, umwana wanjye nyakuri nabyaye mu byerekeye ukwemera duhuriyeho, nkwifurije ineza n’amahoro biva ku Mana Data no kuri Kristu Yezu Umukiza wacu.


Jyewe Simoni Petero, umugaragu n’intumwa ya Yezu Kristu, ku bahawe ukwemera gukomeye nk’ukwacu, babikesheje ubuntu bw’Imana yacu n’Umukiza wacu Yezu Kristu:


Bityo rero, mukazakiranwa urugwiro mu Ngoma ihoraho y’Umwami wacu n’Umukiza wacu Yezu Kristu.


Abigobotoye ubwandure bw’isi babikesheje kumenya Umwami wacu n’Umukiza wacu Yezu Kristu, iyo bwongeye kubapfukirana no kubategeka, imibereho yabo ya nyuma irusha iya mbere kuba umwaku;


Ahubwo nimukomeze kujya mbere mu ngabire n’ubumenyi by’Umwami wacu n’Umukiza wacu Yezu Kristu. Nahabwe ikuzo ubu ngubu n’iteka ryose. Amen!


Nimwibuke amagambo yavuzwe kera n’abahanuzi batagatifu, mwibuke n’amabwiriza mwahawe n’intumwa zaboherejweho, ziyakomora kuri Nyagasani n’Umukiza.


Natwe twarabyitegereje, none turahamya ko Imana Data yohereje Umwana wayo kuba Umukiza w’isi.


ku bwa Yezu Kristu Umwami wacu. Naharirwe ikuzo n’ubuhangange, ubutegetsi n’ububasha, kuva mu ntangiriro y’ibihe byose byahise, kugeza ubu n’iteka ryose. Amen!


Jyewe Yezu, nohereje umumalayika wanjye kugira ngo ababwire ubu buhamya bugenewe za Kiliziya. Ndi inkomoko y’umuryango wa Dawudi; inyenyeri yakirana mu rukerera.»


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan