Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Ibyakozwe 13:22 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

22 Imana imaze kumuhigika, ishyiraho Dawudi ngo ababere umwami, ari na we yatanzeho icyemezo iti ’Nabonye Dawudi mwene Yese, umuntu unguye ku mutima, uzakora ibyo nshaka byose.’

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

22 Imukuyeho ibahagurukiriza Dawidi, iramwimika iramuhamya iti ‘Mbonye Dawidi mwene Yesayi, umuntu umeze nk'uko umutima wanjye ushaka, azakora ibyo nshaka byose.’

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

22 Imana imaze kumukuraho ishyiraho Dawidi kugira ngo ababere umwami, iramuhamya iti: ‘Niboneye Dawidi mwene Yese, umuntu unogeye uzakora ibyo nshaka byose.’

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

22 Imana imaze kumukuraho ishyiraho Dawidi kugira ngo ababere umwami, iramuhamya iti: ‘Niboneye Dawidi mwene Yese, umuntu unogeye uzakora ibyo nshaka byose.’

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Ibyakozwe 13:22
32 Iomraidhean Croise  

Bukeye, abantu bo muri Yuda baraza, bahasigira Dawudi amavuta, kugira ngo abe umwami w’inzu ya Yuda. Baza kubwira Dawudi, bati «Abantu b’i Yabeshi ya Gilihadi ni bo bahambye Sawuli.»


Ariko imbabazi zanjye ntizizamuvaho, nk’uko nazivanye kuri Sawuli nakuye imbere yawe.


None rero, uzabwire umugaragu wanjye Dawudi, uti: Dore uko Uhoraho, Umugaba w’ingabo avuze: Ni jye wakuvanye mu rwuri inyuma y’amatungo, kugira ngo ube umutware wa Israheli, umuryango wanjye.


Yakoze ibibi byose byakozwe na se mbere ye; umutima we ntiwatunganira Uhoraho, Imana ye, nk’uko uw’umubyeyi we Dawudi wamutunganiraga.


bitewe n’uko Dawudi yakoraga ibitunganiye amaso y’Uhoraho, ntiyateshuka ku byo Uhoraho yamutegetse gukora, keretse mu bya Uriya w’Umuhiti.


Sawuli yapfuye atyo kubera ko yahemukiye Uhoraho, ntiyumvire ijambo rye, kandi no kubera ko yagiye guhanuza ku mushitsikazi,


Bowozi abyara Obedi. Obedi abyara Yese.


ati «Ni jye wiyimikiye umwami, kuri Siyoni, umusozi wanjye mutagatifu!»


ni bwo isezerano nagiranye n’umugaragu wanjye Dawudi rizakuka, yoye kuzagira umukomokaho wicara ku ntebe y’ubwami. Ibyo bizamera bityo no ku baherezabitambo b’abalevi, ari bo bakozi banjye.


natererana nte inkomoko ya Yakobo n’iy’umugaragu wanjye Dawudi? Ese ubwo nareka gutora mu buzukuru be abatware b’umuryango wa Abrahamu, Izaki na Yakobo? Oya, nzabagarura, kuko nabagiriye impuhwe.


Abo mu bushyo bwanjye nzababonera umushumba mbamushinge abaragire; umugaragu wanjye Dawudi ni we uzabaragira, ababere umushumba.


Nyuma y’ibyo, Abayisraheli bazisubiraho bashakashake bundi bushya Uhoraho, Imana yabo, na Dawudi, umwami wabo; kandi mu bihe bizaza bazagarukire Uhoraho n’ibyiza bye, bamusange bamwubashye.


Dawudi akiriho yarangije ugushaka kw’Imana, arasaza maze ashyingurwa hamwe n’abasekuruza be kandi yarashangutse.


Ndetse n’Imana imenya imitima yabitangiye icyemezo, igihe ibahaye Roho Mutagatifu kimwe natwe.


Dawudi uwo nyine yatonnye ku Mana, maze ayisaba guteganya Ingoro igenewe Imana ya Yakobo.


Ariko nimukomeza gucumura, muzarimbuka hamwe n’umwami wanyu.»


«Ndicuza icyatumye mpa Sawuli ubwami, kuko yantengushye ntakurikize amategeko yanjye.» Nuko Samweli biramubabaza cyane, arara atakambira Uhoraho ijoro ryose.


Naho kwinubira Imana kukareshya n’icyaha cyo kuraguza, no kutava ku izima kukareshya n’ubupfumu. None rero, kubera ko wanze kumvira amategeko y’Uhoraho, nawe yakwangiye gukomeza kuba umwami.»


Samweli aramusubiza ati «Nta bwo njyana nawe; kuko wanze kumvira ijambo ry’Uhoraho, na we yakwanze: nta n’ubwo ukiri umwami wa Israheli!»


Samweli aramubwira ati «Uhoraho uyu munsi yakunyaze ubwami bwa Israheli, abuha undi yihitiyemo ukuruta ubwiza.


Uhoraho abwira Samweli, ati «Uzakomeza kuririra Sawuli kugeza ryari, kandi nanjye ubwanjye naramuzinutswe, akaba atazongera kuba umwami wa Israheli? Uzuza amavuta ihembe ryawe maze ugende! Nkohereje kwa Yese w’i Betelehemu, kuko nabonye umwami nshaka mu bahungu be.»


Samweli afata ihembe ry’amavuta, amusigira hagati y’abavandimwe be, maze umwuka w’Imana wuzura muri Dawudi guhera uwo munsi. Samweli akomeza urugendo agana i Rama.


Samweli aramubaza ati «None se niba Uhoraho yarakwitaruye, icyo umbaza ni iki kandi ko wabaye ikirumbo?


Sawuli n’abahungu be batatu, uwamutwazaga intwaro ndetse n’ingabo ze zose, bapfira icyarimwe uwo munsi.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan