Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Ibyakozwe 13:19 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

19 Nuko imaze kwimura amahanga arindwi mu gihugu cya Kanahani, ibagabira icyo gihugu ho umurage.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

19 Imaze kurimburira amahanga arindwi mu gihugu cy'i Kanāni, ibaha igihugu cyabo ho gakondo.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

19 Imana imaze kurimbura amahanga arindwi mu gihugu cya Kanāni, ikigabira abantu bayo kiba igihugu cyabo bwite,

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

19 Imana imaze kurimbura amahanga arindwi mu gihugu cya Kanāni, ikigabira abantu bayo kiba igihugu cyabo bwite,

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Ibyakozwe 13:19
16 Iomraidhean Croise  

Abramu ahagurukana n’umugore we Sarayi, na Loti umuhungu wa mwene se, hamwe n’ibintu byose bari batunze, n’abagaragu bose bari barahakiye i Harani; bagenda berekeza mu gihugu cya Kanahani. Nuko bagera mu gihugu cya Kanahani.


Wowe n’urubyaro rwawe nzabaha gutunga burundu iki gihugu wasuhukiyemo, igihugu cyose cya Kanahani, maze nzababere Imana.»


Hashize imyaka magana ane na mirongo inani Abayisraheli bavuye mu gihugu cya Misiri, Salomoni ni ko gutangira kubaka Ingoro y’Uhoraho; ubwo hari mu mwaka wa kane w’ingoma ye ategeka Israheli, mu kwezi kwa Ziwi, ari ko kwa kabiri.


Abana babo bagitashyemo, maze barakigarurira, Abakanahani bari bagituye, ubacisha bugufi imbere yabo, kimwe n’abami babo n’imiryango yose yo mu gihugu, maze urababagabiza ngo babakoreshe uko bashatse.


barimo Sihoni, umwami w’Abahemori, na Ogi, umwami wa Bashani, n’ingoma zose za Kanahani;


Yirukanye amahanga imbere yabo, igihugu cyayo ikibagabanyamo iminani, amahema yayo iyatuzamo imiryango ya Israheli.


Buri yose muri zo yayikoreyeho ubufindo, azigabanya igihugu akoresheje inago, zikazagitunga ubuziraherezo, zikazagituramo ingoma ibihumbi.»


Hanyuma abasekuruza bacu bamaze kurihabwa, bayobowe na Yozuwe, baryinjirana mu gihugu bari bamaze kwigarurira, Imana imaze kwirukanamo amahanga yari agituye; rirahaguma kugeza mu gihe cya Dawudi.


Uhoraho Imana yawe namara kukwinjiza mu gihugu ugiye kwigarurira, akirukana amahanga menshi imbere yawe, Abaheti, Abagirigashi, Abahemori, Abakanahani, Abaperezi, Abahivi n’Abayebuzi, amahanga arindwi akuruta ubwinshi kandi akurusha amaboko,


Dore ibyo Abayisraheli barazwe mu gihugu cya Kanahani, ibyo umuherezabitambo Eleyazari, Yozuwe mwene Nuni, n’abakuru b’amazu yo mu miryango ya Israheli babahayeho umurage.


Yozuwe abakorera ubufindo imbere y’Uhoraho, i Silo, maze igihugu akigabanya Abayisraheli akurikije uko imiryango yabo ingana.


Iyo ni yo migabane, Eleyazari umuherezabitambo, Yozuwe mwene Nuni, n’abakuru b’imiryango y’Abayisraheli batanze bakoresheje ubufindo, imbere y’Uhoraho i Silo, ku muryango w’ihema ry’ibonaniro. Barangiza batyo kwigabanya igihugu.


Nimurebe uko nagabanyije imiryango yanyu ibi bihugu byose, byaba iby’amahanga natsinze, byaba iby’amahanga asigaye, kuva kuri Yorudani kugeza ku Nyanja Nini, mu burengerazuba.


Mwambutse Yorudani maze mugera i Yeriko, abategetsi b’i Yeriko barabarwanya, Umuhemori, Umuperizi, Umukanahani, Umuheti, Umugirigashi, Umuhivi, n’Umuyebuzi, ariko narababeguriye.


Dore ubu hashize imyaka magana atatu, Abayisraheli batuye i Heshiboni n’i Aroweri no mu mugi byegeranye, ndetse no mu migi yose iri ku nkombe ya Arunoni. Ni mpamvu ki utabanyaze icyo gihugu muri icyo gihe cyose?


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan