Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Ibyakozwe 13:17 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

17 Imana ya Israheli, umuryango wacu, yitoreye abasekuruza bacu, ibaha kororoka igihe bari abasuhuke mu gihugu cya Misiri. Hanyuma ihabavanisha ububasha bwayo bukomeye,

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

17 Imana y'ubu bwoko bwa Isirayeli yatoranije ba sogokuruza, kandi ishyira abantu hejuru ubwo bari abasuhuke mu gihugu cya Egiputa, ibakurishayo ukuboko gukomeye.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

17 Imana y'uyu muryango wa Isiraheli yatoranyije ba sogokuruza ibagira ubwoko bukomeye, igihe bari abasuhuke mu gihugu cya Misiri, nyuma ibakuzayo ukuboko kwayo gukomeye.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

17 Imana y'uyu muryango wa Isiraheli yatoranyije ba sogokuruza ibagira ubwoko bukomeye, igihe bari abasuhuke mu gihugu cya Misiri, nyuma ibakuzayo ukuboko kwayo gukomeye.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Ibyakozwe 13:17
42 Iomraidhean Croise  

Koko Uhoraho yihitiyemo Yakobo, Israheli ayigira inyarurembo ye.


Nuko kuri uwo munsi nyine, Uhoraho avana Abayisraheli mu gihugu cya Misiri, akurikije imitwe baremye.


Igihe rero umwana wawe azakubaza ngo: ’Ibi ngibi bivuga iki?’ uzamusubize uti ’Ni uko Uhoraho yatuvanye mu Misiri, mu nzu y’ubucakara, abigirishije imbaraga z’ukuboko kwe.


Ibyo bizakubera nk’ikimenyetso mu kiganza cyawe, cyangwa hagati y’amaso yawe, byibutse ko Uhoraho yatuvanye mu Misiri ku bubasha bw’ukuboko kwe.»


Nuko Uhoraho atera umutima wa Farawo umwami wa Misiri kunangira, maze yiruka ku Bayisraheli, kuri abo Bayisraheli nyine bari basohotse bishimiye kwigenga.


Noneho menye neza ko Uhoraho aruta imana zose, kuko yazitsinze igihe zahigiraga abe.»


Ariko noneho, tega amatwi, Yakobo, mugaragu wanjye, Israheli, nihitiyemo.


Naho mwebwe nabazamuye mu Misiri, mbayobora imyaka mirongo ine mu butayu kugira ngo mwigarurire igihugu cy’Abahemori.


Naba nzira se ko nakuvanye mu gihugu cya Misiri, nkakugobotora mu nzu y’uburetwa? Cyangwa se ko nakoherereje Musa, Aroni na Miriyamu ho abayobozi?


Igihe abasokuruza bawe bamanutse bajya mu Misiri, bari abantu mirongo irindwi gusa; none dore Uhoraho Imana yawe yarakugwije, akunganya n’inyenyeri zo mu kirere.


Kuko uri ubwoko bweguriwe Uhoraho Imana yawe: ni wowe Uhoraho yihitiyemo, kugira ngo mu mahanga yose ari ku bwisanzure bw’isi, ube ubukonde bwe.


ariko mwebwe Uhoraho yarabafashe, abakura mu itanura rishongesha ubutare ari ryo Misiri, kugira ngo mumubere umuryango, ubukonde bwe, nk’uko mumeze ubu ngubu.


Cyangwa se hari indi mana yigeze igerageza kwikurira ihanga hagati y’irindi ikoresheje ibyago, ibimenyetso n’ibitangaza bikaze? Ikabigirisha kandi imirwano, n’imbaraga n’umurego by’ukuboko kwayo, n’imidugararo ikanganye, nk’uko Uhoraho Imana yanyu yabibagenjereje mu Misiri, mubyibonera n’amaso yanyu?


Kubera ko yakunze abasokuruza bawe, yitoreye nyuma yabo urubyaro rwabo, maze akwikurira ubwe mu Misiri, akoresha imbaraga ze nyinshi


wibuke bya byago bikomeye yahateje ubyibonera n’amaso yawe, wibuke bya bimenyetso n’ibitangaza bikaze, wibuke kandi imbaraga n’umurego by’ukuboko kw’Uhoraho Imana yawe, igihe agukuye mu Misiri! Nguko rero uko Uhoraho Imana yawe azagenzereza amahanga yose yashobora kugutera ubwoba.


Ubutungane bwawe cyangwa se ubwiza bw’umutima wawe si byo bitumye ugiye kwinjira mu gihugu cyabo ngo ukigarurire; mu by’ukuri, ubwigomeke bw’ayo mahanga ni bwo bwateye Uhoraho kubanyaga ibyabo ngo abiguhe. Indi mpamvu Uhoraho abigiriye, ni ukugira ngo akomeze indahiro yagiriye abasokuruza bawe Abrahamu, na Izaki na Yakobo.


Naho mwebwe muri ubwoko bwatoranyijwe, imbaga y’abaherezabitambo ba cyami, ihanga ritagatifu, umuryango Imana yironkeye, kugira ngo mujye mwamamaza ibigwi by’Uwabahamagaye, abavana mu mwijima, akabinjiza mu rumuri rwe rw’agatangaza,


Turagowe koko! Ni nde uzaturokora ikiganza cy’iyo Mana ishobora byose? Iyo Mana ni yo yateje Abanyamisiri ibyago by’ubwoko bwose mu butayu.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan