Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Ibyakozwe 13:15 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

15 Nyuma y’isomo ryo mu gitabo cy’Amategeko n’Abahanuzi, abatware b’isengero babatumaho bati «Bavandimwe, niba hari amagambo mufite yashishikaza rubanda, ngaho nimuvuge!»

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

15 Bamaze gusoma mu mategeko no mu byahanuwe, abakuru b'isinagogi babatumaho bati “Bagabo bene Data, niba mufite amagambo yo guhugura abantu nimuyatubwire.”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

15 Bamaze gusoma mu gitabo cy'Amategeko n'Abahanuzi, abayobozi b'urusengero babatumaho bati: “Bavandimwe, turagira ngo mugire icyo mubwira abantu bacu, niba hari ufite ijambo ryo kubahugura.”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

15 Bamaze gusoma mu gitabo cy'Amategeko n'Abahanuzi, abayobozi b'urusengero babatumaho bati: “Bavandimwe, turagira ngo mugire icyo mubwira abantu bacu, niba hari ufite ijambo ryo kubahugura.”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Ibyakozwe 13:15
21 Iomraidhean Croise  

Ubwo rero haza umwe mu batware b’isengero, akitwa Yayiro. Abonye Yezu, apfukama imbere ye,


Amategeko n’Abahanuzi byabayeho kugeza kuri Yohani; kuva ubwo Ingoma y’Imana iramamazwa, kandi umuntu wese arwanira kuyinjiramo.


«Bavandimwe, ibyo Roho Mutagatifu yavugishije Dawudi mu Byanditswe ku byerekeye Yuda wayoboye abafashe Yezu, byagombaga kubaho koko!


Koko rero, abaturage b’i Yeruzalemu n’abatware babo birengagije Yezu; maze mu kumucira urubanza, barangiza batyo ibyo abahanuzi bavuze, bisomwa kuri buri sabato.


Naho Musa, kuva kera umugi wose awufitemo abigisha ibye, kuko kuri buri sabato babisomera mu masengero.»


Bamaze kujya impaka z’urudaca, Petero ni ko guhaguruka, arababwira ati «Bavandimwe, muzi ko kuva mu ntangiriro Imana yantoranyije muri mwe, kugira ngo namamaze Inkuru Nziza mu banyamahanga, maze na bo baremera.


Ubwo bahera ko basumira Sositeni, umutware w’isengero, bamukubitira imbere y’urukiko; ariko Galiyo ntiyabyitaho na busa.


Kirisipo, umutware w’isengero, yemera Nyagasani n’urugo rwe rwose, ndetse n’Abanyakorinti benshi bumvise amagambo ya Pawulo baremera, barabatizwa.


Bavandimwe, nta cyambuza kubabwira nta shiti ko umukurambere wacu Dawudi yapfuye, ko yahambwe ndetse n’imva ye ikaba ikiri iwacu kugeza uyu munsi.


Ngo bumve ayo magambo barakangarana, babaza Petero n’izindi Ntumwa bati «Bavandimwe, dukore iki?»


Ubwo bose buzuramo Roho Mutagatifu, batangira kuvuga mu zindi ndimi, uko Roho abahaye kuzivuga.


Amaze kwambukiranya iyo ntara yose, kandi ari na ko agenda abwira abavandimwe amagambo arambuye yo kubakomeza, aza kugera mu Bugereki,


«Bavandimwe kandi babyeyi, nimwumve ukwiregura kwanjye ngiye kubagezaho.»


Bityo na Yozefu, uwo Intumwa zari zarahimbye Barinaba — ari byo kuvuga Imaragahinda —, wari n’umulevi ukomoka i Shipure, akaba yari afite umurima.


Sitefano arasubiza ati «Bavandimwe kandi babyeyi, nimunyumve: Imana Nyir’ikuzo yabonekeye umukurambere wacu Abrahamu igihe yari muri Mezopotamiya, mbere y’uko atura i Harani.


uwahawe gutera abandi inkunga, nayibatere. Utanga, atange nta kindi akurikiranye; uyobora, ayoborane umwete; utabara abatishoboye, nabafashe anezerewe.


Nyamara uhanura we, aba abwira abantu, akabakomeza, akabashishikaza, akabahumuriza.


Nyamara ubwenge bwabo bwahumiye ko ! Koko rero kugeza na n’ubu, iyo basoma Isezerano rya kera, icyo gitambaro cyakomeje kubapfukirana; ntikiratamururwa kuko Kristu wenyine ari We ukivanaho.


Inyigisho zacu ntizishingiye ku buyobe cyangwa ku migambi idahwitse, cyangwa se ku mayeri.


Bavandimwe, ndabinginze ngo mwakire iri jambo ryo kubatera umwete, bikaba byatumye mbandikira ntarambuye.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan