Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Ibyakozwe 13:10 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

10 maze aramubwira ati «Yewe muntu wuzuyemo uburiganya n’amahugu, mwana wa Sekinyoma, mwanzi w’icyitwa ubutungane cyose, uzahereza he gusiba amayira atunganye ya Nyagasani?

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

10 “Wa muntu we, wuzuye uburiganya n'ububi bwose, wa mwana wa Satani we, wa mwanzi w'ibyo gukiranuka byose we, ntuzarorera kugoreka inzira z'Umwami Imana zigororotse?

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

10 “Yewe mwana wa Satani, mwanzi w'ubutungane bwose wuzuye uburiganya n'amahugu, uzageza he gusiba amayira ajya kuri Nyagasani?

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

10 “Yewe mwana wa Satani, mwanzi w'ubutungane bwose wuzuye uburiganya n'amahugu, uzageza he gusiba amayira ajya kuri Nyagasani?

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Ibyakozwe 13:10
23 Iomraidhean Croise  

Koko rero naramutoye kugira ngo azatoze abana be n’abo mu nzu ye kuzakomeza inzira y’Uhoraho, bakurikiza ubutabera n’ubutungane, amaze gusaza; bityo Uhoraho azabone kurangiriza Abrahamu icyo yamusezeranyije.»


Nshyize inzigo hagati yawe n’umugore, hagati y’urubyaro rwawe n’urubyaro rwe; ruzakujanjagura umutwe, nawe urukomeretse ku gatsinsino.»


Umutima we warushagaho kugendera mu nzira z’Uhoraho ku buryo yashenye muri Yuda amasengero y’ ahirengeye n’inkingi zeguriwe Ashera.


Ni akaga k’urujijo kuri iyi isi, kubona abantu bose bagira iherezo rimwe. Ni yo mpamvu usanga imitima y’abantu isobetse amaganya, bati «Reka twisarire igihe tukiriho»; nyuma yaho bagapfa bakajya ikuzimu!


Naho iryo jambo «Umuzigo w’Uhoraho», ntimuzongere kurihingutsa ukundi. Nta wundi muzigo wa buri muntu, uretse ijambo rye bwite, kuko muhindanya amagambo y’Imana nzima, Uhoraho Umugaba w’ingabo akaba n’Imana yacu.


Efurayimu izavuga iti «Ndacyahuriye he n’ibigirwamana!» Ni koko ndayumva kandi nkayitaho, meze nk’umuzonobari utohagiye, ni jyewe ukesha umusaruro.


umurima ni isi; imbuto nziza ni abana b’Ingoma; urumamfu ni abana ba Nyakibi;


Koko rero, mu mutima ni ho haturuka ibitekerezo bibi, ubwicanyi, ubusambanyi, ingeso mbi, ubujura, ububeshyi n’ubutukanyi.


Nimwiyimbire, bigishamategeko n’Abafarizayi b’indyarya, mwe mutesha abantu irembo ry’Ingoma y’ijuru! Ubwanyu ntimwinjira, maze n’ababishaka ntimureke binjira. ()


Abonye Abafarizayi n’Abasaduseyi benshi baje kubatizwa, arababwira ati «Mwa nyoko z’impiri mwe, ni nde wababwirije guhunga uburakari bwegereje?


Ariko Nyagasani aramubwira ati «Ni ko mwabaye mwebwe Abafarizayi: inkongoro n’imbehe murazisukura ndetse n’inyuma hazo, naho mwebwe imbere hanyu huzuye ubwambuzi n’ubugome.


Mwiyimbire, bigishamategeko, mwe mwatwaye urufunguzo rw’ubumenyi, mwebwe ubwanyu ntimwinjire, kandi n’abashatse kwinjira mukababuza!»


Arabasubiza ati «Ndi ijwi ry’uvugira mu butayu aranguruye ati ’Nimutunganye inzira ya Nyagasani’, nk’uko umuhanuzi Izayi yabivuze.»


Ubabyara koko ni Sekibi, none murashaka gukora ibyo so yifuza. Kuva mu ntangiriro yamye ari umwicanyi, kandi ntiyigeze aba mu kuri, kuko atigeze atunga ukuri. Igihe avuga ibinyoma, aba avuga ibiri ibye, kuko yamye ari umubeshyi, ndetse akaba na Sekinyoma.


Ndetse no muri mwe hazaduka abantu bavuga amagambo y’ibinyoma, azatuma bigarurira abigishwa.


Nyamara, nk’uko Eva yaguye mu mutego w’inzoka, ndatinya ko namwe, imitima yanyu izahuma mugateshuka ku bupfura mukwiriye kugirira Kristu.


Si uko haba hari indi Nkuru Nziza ibaho. Ni uko hadutse abantu bashaka ko muhagarika imitima, bashaka no guhindura Inkuru Nziza ya Kristu.


Ubwo rero ntituzaba tukiri abana basabayangwa, maze ngo twangaranwe n’umuyaga ubonetse wose w’inyigisho ziturutse ku buhendanyi bw’abantu no ku buriganya bwabo bubayobya.


Bitaruye inzira iboneye, bayoba bakurikira inzira ya Balamu mwene Bewori wemeye gushukwa n’igihembo cy’ubugome,


Naho ukora icyaha, aba ari uwa Sekibi, kuko Sekibi ari umunyabyaha kuva mu ntangiriro. Ngicyo icyatumye Umwana w’Imana yigaragaza: ni ukugira ngo arimbure ibikorwa bya Sekibi.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan