Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Ibyakozwe 13:1 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

1 Muri Kiliziya y’i Antiyokiya hari abahanuzi n’abigisha, ari bo Barinaba, Simewoni bitaga «Umwirabura» na Lusiyusi w’i Sireni, Manaheni wari warareranywe n’umwami Herodi, na Sawuli.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

1 Mu Itorero ryo muri Antiyokiya hariho abahanuzi n'abigisha, ari bo Barinaba na Simoni witwaga Nigeru, na Lukiyosi w'Umunyakurene na Manayeni wareranywe n'Umwami Herode, hariho na Sawuli.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

1 Mu itorero rya Kristo rya Antiyokiya, habaga abahanuzi n'abigisha, ari bo Barinaba na Simeyoni uwo bitaga Rukara, na Lukiyo wo muri Sirene, na Manaheni wari wareranywe n'Umutware Herodi na Sawuli.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

1 Mu itorero rya Kristo rya Antiyokiya, habaga abahanuzi n'abigisha, ari bo Barinaba na Simeyoni uwo bitaga Rukara, na Lukiyo wo muri Sirene, na Manaheni wari wareranywe n'Umutware Herodi na Sawuli.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Ibyakozwe 13:1
34 Iomraidhean Croise  

Basohotse bahura n’Umunyasireni witwa Simoni, bamuhatira gutwara umusaraba wa Yezu.


Nuko mu mwaka wa cumi n’itanu w’ingoma ya Tiberi Kayizari, igihe Ponsiyo Pilato yatwaraga Yudeya, Herodi na we atwara Galileya, murumuna we Filipo atwara igihugu cya Itureya n’icya Tirakoniti, na Lizaniya atwara Abileni,


Koko babigenza batyo, maze izo mfashanyo bazoherereza abakuru b’ikoraniro, zijyanwa na Barinaba na Sawuli.


Naho Barinaba na Sawuli barangije umurimo wabo i Yeruzalemu, bagarukana na Yohani bitaga Mariko.


Nuko Sawuli, ari we Pawulo, yuzura Roho Mutagatifu, amuhanga amaso


Yuda na Silasi, dore ko na bo bari abahanuzi, bababwira mu magambo arambuye yo kubahugura no kubakomeza.


Naho Pawulo na Barinaba baguma i Antiyokiya, bigisha kandi bamamaza Inkuru Nziza y’ijambo rya Nyagasani bifatanyije n’abandi benshi.


Nuko Pawulo abaramburiraho ibiganza, maze Roho Mutagatifu abamanukiraho; bavuga mu ndimi kandi barahanura.


Yari afite abakobwa bane b’abari, bahanuraga.


Bityo na Yozefu, uwo Intumwa zari zarahimbye Barinaba — ari byo kuvuga Imaragahinda —, wari n’umulevi ukomoka i Shipure, akaba yari afite umurima.


Sawuli nta kindi yatekerezaga kitari ukujujubya no kwica abigishwa ba Nyagasani. Nuko asanga umuherezabitambo mukuru,


Timote, umufasha wanjye, arabatashya, na bene wacu Lusiyo, na Yasoni, na Sosipateri.


Umugabo wese usenga cyangwa uhanura yitwikiriye umutwe, aba asuzuguye umutegetsi we.


N’aho nagira ingabire y’ubuhanuzi, ngahishurirwa amayobera yose n’ubumenyi bwose; n’aho nagira ukwemera guhambaye, kumwe gushyigura imisozi, ariko ndafite urukundo, nta cyo mba ndi cyo.


Urukundo ntiruteze gushira. Ubuhanuzi se? Buzashira. Indimi zo se? Zizaceceka. Ubumenyi se? Buzayoka.


Abahanuzi na bo, havuge babiri cyangwa batatu, maze abandi basuzume ibyo bavuga.


Umuhanuzi wese agenga ingabire yahawe.


Cyangwa se tuzabe ari twe twenyine, jyewe na Barinaba, duhatirwa gukorera ibidutunga?


N’abandi Bayahudi bigana uburyarya bwe, bigeza aho na Barinaba yoshywa na bo kuryarya bene ako kageni.


Nuko Yakobo, Petero na Yohani, kandi ari na bo bitwa inkingi, bamaze kumenya ingabire nahawe, turumvikana baduhereza ukuboko, jyewe na Barinaba, ngo twebwe tujye mu banyamahanga, naho bo mu bagenywe.


Ni na We wahaye bamwe kuba intumwa, abandi abaha kuba abahanuzi, abandi abaha kuba abogezabutumwa, abandi abaha kuba abashumba cyangwa se abigisha.


Abatagatifujwe bose barabatashya, ariko cyane cyane abo mu ngoro ya Kayizari.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan