Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Ibyakozwe 12:8 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

8 Umumalayika aramubwira ati «Kenyera, wambare n’inkweto zawe!» Abigenza atyo, maze umumalayika yongera kumubwira ati «Ifubike igishura cyawe, maze unkurikire!»

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

8 Marayika aramubwira ati “Kenyera ukwete inkweto zawe.” Abigenza atyo. Arongera aramubwira ati “Wifubike umwitero wawe, unkurikire.”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

8 Umumarayika aramubwira ati: “Kenyera ushyiremo n'inkweto!” Abigenza atyo. Umumarayika ni ko kumubwira ati: “Ifubike umwitero wawe unkurikire!”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

8 Umumarayika aramubwira ati: “Kenyera ushyiremo n'inkweto!” Abigenza atyo. Umumarayika ni ko kumubwira ati: “Ifubike umwitero wawe unkurikire!”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Ibyakozwe 12:8
7 Iomraidhean Croise  

Jyewe ndababatirisha amazi kugira ngo mwisubireho, ariko Uje ankurikiye andusha ububasha, ndetse sinkwiriye no kumukuramo inkweto; We azababatirisha Roho Mutagatifu n’umuriro.


keretse kwambara inkweto z’urugendo. Ati «Ariko ntimwambare amakanzu abiri.»


Barahirwa abo bagaragu shebuja azasanga bari maso. Ndababwira ukuri: azakenyera abicaze ku meza, maze abahereze.


Ako kanya, umumalayika wa Nyagasani arahatunguka, maze urumuri rutangaza muri ubwo buroko. Uwo mumalayika akomanga Petero mu mbavu, amukangura amubwira ati «Haguruka bwangu!» Iminyururu ihita imuva ku maboko, iragwa.


Nuko Petero asohoka amukurikiye, ariko atazi ko ibyakorwaga n’umumalayika ari ukuri, ahubwo akibwira ko ari inzozi yarose.


Iri joro nyine, umumalayika w’Imana niyeguriye kandi nkorera yambonekeye,


Umumalayika wa Nyagasani abwira Filipo, ati «Haguruka, ugende werekeje mu majyepfo, unyure mu muhanda umanuka i Yeruzalemu ujya i Gaza, ubu ngubu ukaba utarimo abagenzi.»


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan