Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Ibyakozwe 12:7 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

7 Ako kanya, umumalayika wa Nyagasani arahatunguka, maze urumuri rutangaza muri ubwo buroko. Uwo mumalayika akomanga Petero mu mbavu, amukangura amubwira ati «Haguruka bwangu!» Iminyururu ihita imuva ku maboko, iragwa.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

7 Nuko marayika w'Umwami Imana ahagarara aho, umucyo waka mu nzu, marayika akoma Petero mu mbavu aramukangura ati “Byuka n'ingoga.” Iminyururu imuva ku maboko iragwa.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

7 Nuko umumarayika wa Nyagasani aratunguka, maze umucyo ukwira muri iyo nzu. Uwo mumarayika akomanga Petero mu rubavu, aramukangura aramubwira ati: “Byuka bwangu!” Iminyururu ihita imuva ku maboko iragwa.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

7 Nuko umumarayika wa Nyagasani aratunguka, maze umucyo ukwira muri iyo nzu. Uwo mumarayika akomanga Petero mu rubavu, aramukangura aramubwira ati: “Byuka bwangu!” Iminyururu ihita imuva ku maboko iragwa.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Ibyakozwe 12:7
37 Iomraidhean Croise  

Ni wowe tara ryanjye, Uhoraho; Uhoraho, ni we umurikira umwijima wanjye,


Nuko aryama mu nsi y’icyo giti cyari cyonyine, arasinzira. Umumalayika araza amukoraho, amubwira ati «Byuka urye!»


Umumalayika w’Uhoraho aragaruka, amukoraho maze aramubwira ati «Byuka urye kuko ugifite urugendo rurerure.»


abasohora mu mwijima no mu gicucu cy’urupfu, acagagura ingoyi zari zibaboshye.


akarenganura abapfa akarengane, abashonji akabaha umugati. Uhoraho abohora imfungwa,


Umunyabyago yaratabaje, Uhoraho aramwumva, maze amuzahura mu magorwa ye yose.


Ni Umubyeyi umenya impfubyi, akanarenganura abapfakazi; nguko uko Imana imeze mu Ngoro yayo ntagatifu.


(Nuko Izayi arongera abwira Hezekiya ati) «Naho wowe, dore ikizakubera ikimenyetso: muri uyu mwaka muzarya ibyasigaye mu bibuba, umwaka ukurikiyeho murye ibyimejeje ubwabyo, ariko mu wa gatatu muzabiba, musarure, kandi muzatera imizabibu, murye imbuto zayo.


Haguruka, ubengerane Yeruzalemu! Kuko urumuri rwawe ari nguru, kandi ikuzo ry’Uhoraho rikaba rikurasiyeho.


Dore uko Uhoraho yarwanye kuri Yeremiya, igihe yari i Rama abohesheje iminyururu hamwe n’izindi mfungwa zose za Yeruzalemu n’iza Yuda, zari zijyanywe bunyago i Babiloni.


mbona ikuzo ry’Imana ya Israheli rije rituruka mu burasirazuba, riza mu rusaku rumeze nk’imyoromo y’amazi magari, maze isi yose ibengerana ikuzo.


Ngomba kwihanganira uburakari bw’Uhoraho, kuko ari we nacumuyeho, kugeza igihe azamburanira, akansubiza uburenganzira bwanjye. Azangarura mu rumuri, nzatangarire ubutabera bwe.


Izuba n’ukwezi bihagaze mu mwanya wabyo, bihunga icyezezi cy’imyambi yawe iguruka, n’imirabyo y’icumu ryawe.


Ububengerane bwe burakirana nk’urumuri, imirasire nk’iy’izuba isohotse mu kiganza cye, ni na yo ububasha bwe bwihishemo.


Bamaze kugenda, Umumalayika wa Nyagasani abonekera Yozefu mu nzozi, aramubwira ati «Byuka, ujyane umwana na nyina, uhungire mu Misiri; maze ugumeyo kugeza igihe nzakubwirira, kuko Herodi agiye guhigahiga umwana ngo amwice.»


Nuko Umumalayika wa Nyagasani abahagarara iruhande, ikuzo rya Nyagasani ribasesekazaho urumuri, maze bashya ubwoba.


Barumirwa, bayoberwa ibyo ari byo; nuko abagabo babiri babahagarara imbere, bambaye imyenda ibengerana.


Koruneli arasubiza ati «Hashize iminsi itatu, icyo gihe nari mu nzu yanjye nsenga, hari nko ku isaha ya cyenda y’amanywa. Uwo mwanya, umuntu wambaye imyenda irabagirana ahagarara imbere yanjye,


ako kanya umumalayika wa Nyagasani aramukubita, agwa inyo arapfa, kuko atari yahaye Imana icyubahiro.


Herodi araye ari bumutange ngo acirwe urubanza, muri iryo joro Petero akaba arasinziriye, akikijwe n’abasirikare babiri kandi aboheshejwe iminyururu ibiri, n’abarinzi bahagaze mu mwanya wabo imbere y’umuryango.


Umumalayika aramubwira ati «Kenyera, wambare n’inkweto zawe!» Abigenza atyo, maze umumalayika yongera kumubwira ati «Ifubike igishura cyawe, maze unkurikire!»


Nuko ako kanya haba umutingito ukomeye w’isi, imfatizo z’uburoko ziranyeganyega, imiryango yose ihita yikingura, iminyururu yari iboshye imfungwa zose iracikagurika.


Ariko Imana yaramuzuye, imubohora ku ngoyi z’urupfu kuko bitashobokaga ko rumuherana.


Nyamara muri iryo joro, Umumalayika wa Nyagasani akingura inzugi z’uburoko, abakuramo maze arababwira ati


Nuko igihe yari mu nzira agiye kugera i Damasi, ako kanya urumuri ruturutse mu ijuru ruramugota.


Ni cyo gituma bajya bavuga ngo «Kanguka, wowe usinziriye! Haguruka, uve mu bapfuye, maze Kristu akumurikire!»


Abamalayika rero bagenewe iki? Si ibiremwa se bigaragira Imana kandi yohereza gufasha abazahabwa umurage w’uburokorwe?


Hanyuma mbona undi mumalayika umanutse mu ijuru afite ububasha bukomeye, maze isi imurikirwa n’ububengerane bw’ikuzo rye.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan