Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Ibyakozwe 11:21 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

21 Ububasha bwa Nyagasani burabakomeza, bigatuma umubare w’abahinduka bakamwemera urushaho kwiyongera.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

21 Ukuboko k'Umwami kuba kumwe na bo, abantu benshi barizera bahindukirira Umwami.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

21 Ububasha bwa Nyagasani bwari kuri bo, bigatuma abantu benshi bamwemera bakamuyoboka.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

21 Ububasha bwa Nyagasani bwari kuri bo, bigatuma abantu benshi bamwemera bakamuyoboka.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Ibyakozwe 11:21
19 Iomraidhean Croise  

Muri Yuda na ho ikiganza cy’Imana kibatera guhuza umugambi wo kubahiriza icyo umwami n’abanyacyubahiro be bari bategetse, bishingiye ku ijambo ry’Uhoraho.


Koko kandi, ku munsi wa mbere w’ukwezi kwa mbere, ni ho yari yiyemeje guhaguruka akava i Babiloni, nuko agera i Yeruzalemu ku munsi wa mbere w’ukwezi kwa gatanu, kuko Imana ye yari kumwe na we.


Kubera ubugwaneza bw’Imana yacu, batuzanira Sherebiya, wari umugabo w’umunyabwenge wo muri bene Mahali, mwene Levi, mwene Israheli, hamwe n’abahungu be n’abavandimwe be, uko ari cumi n’umunani.


Nuko mbahishurira ubuntu Imana yanjye yari yangiriye ikanshyigikira, n’ibyo umwami yari yarambwiye byose. Nuko bavugira icyarimwe bati «Duhaguruke maze twubake!» Ni ko gutangirana umwete icyo gikorwa cyiza.


Nibanyandikire kandi n’urundi rwandiko rwo gushyira Asafu umurinzi w’ishyamba ry’umwami, kugira ngo azampe ibiti byo kubazamo ibikingi by’amarembo yegereye Ingoro, iby’inkike z’umugi, ndetse n’iby’inzu nzabamo.» Umwami arabinyemerera byose, kuko Imana yari kumwe nanjye.


Ni nde wakwemera ibyo twebwe twumvise? Ni nde wahishuriwe ukuboko kwa Nyagasani?


Muribeshya! Akaboko k’Uhoraho si kagufi cyane ku buryo atabasha gukiza, n’ugutwi kwe ntikwazibye, ku buryo kutumva.


Ababyumvaga bose bakomezaga kubizirikana mu mitima, bibaza bati «Uyu mwana azamera ate, ko ububasha bwa Nyagasani buri kumwe na we?»


Koko rero, Barinaba yari umunyangeso nziza, wuzuye Roho Mutagatifu n’ukwemera. Bityo abantu benshi biyongera ku bemera Nyagasani.


Ni cyo gituma mbona ko badakwiye gutera imitima ihagaze abo mu mahanga bagarukira Imana.


Basingizaga Imana kandi bagashimwa n’abantu bose; nuko Nyagasani akagwiza uko bukeye umubare w’abacunguwe.


Nyamara abenshi mu bari bumvise izo nyigisho baremera, umubare wabo ugera nko ku bantu ibihumbi bitanu.


Nyamara abantu batabarika, abagabo n’abagore, bagakomeza kwiyongera ku bemera Nyagasani.


Nuko ijambo ry’Imana rikomeza gukwira hose, umubare w’abigishwa urushaho kwiyongera i Yeruzalemu, ndetse n’abaherezabitambo benshi bayoboka ukwemera.


Nuko abaturage bose b’i Lida n’abo mu kibaya cya Saroni babibonye, bayoboka Nyagasani.


Koko rero, Inkuru Nziza tubamenyesha, nta bwo yabagejejweho mu magambo gusa, ahubwo twayamamaje dushize amanga, twishingikirije ububasha butyaye bwa Roho Mutagatifu. Muzi neza ukuntu twabagenjereje tugamije kubagirira akamaro.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan