Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Ibyakozwe 11:19 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

19 Nyamara, abari batatanyijwe n’ibitotezo byavutse igihe cya Sitefano, baragenda bagera muri Fenisiya, i Shipure n’i Antiyokiya, ntibagira undi batangariza ijambo ry’Imana, uretse Abayahudi bonyine.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

19 Nuko abatatanijwe n'akarengane katewe n'ibya Sitefano bagera i Foyinike n'i Kupuro no muri Antiyokiya, ari nta wundi babwira ijambo keretse Abayuda bonyine.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

19 Abemera Kristo batatanijwe n'amakuba yabaye igihe Sitefano yicwaga. Bamwe muri bo bagiye muri Fenisiya, abandi muri Shipure n'abandi Antiyokiya, batangariza Ijambo ry'Imana Abayahudi bonyine.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

19 Abemera Kristo batatanijwe n'amakuba yabaye igihe Sitefano yicwaga. Bamwe muri bo bagiye muri Fenisiya, abandi muri Shipure n'abandi Antiyokiya, batangariza Ijambo ry'Imana Abayahudi bonyine.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Ibyakozwe 11:19
22 Iomraidhean Croise  

ahubwo musange intama zazimiye z’umuryango wa Israheli.


Abayahudi batangira kubazanya bati «Agiye kuzajya he, tutazamusanga? Azabe agiye gusanga Abayahudi batataniye mu banyamahanga, maze akigisha abanyamahanga?


Ariko bamwe muri bo bakomoka muri Shipure no muri Sireni bageze i Antiyokiya, bamenyesha n’Abagereki Inkuru Nziza ya Nyagasani Yezu.


Iyo nkuru iza kugera kuri Kiliziya y’i Yeruzalemu, maze bohereza Barinaba i Antiyokiya.


Muri Kiliziya y’i Antiyokiya hari abahanuzi n’abigisha, ari bo Barinaba, Simewoni bitaga «Umwirabura» na Lusiyusi w’i Sireni, Manaheni wari warareranywe n’umwami Herodi, na Sawuli.


Ubwo Barinaba na Sawuli batumwe na Roho Mutagatifu, bamanukira i Selewukiya, aho bafatiye ubwato berekeza mu kirwa cya Shipure.


Nuko Pawulo na Barinaba bavuga nta cyo bishisha, bati «Byari ngombwa ko ari mwe mubanza gushyikirizwa ijambo ry’Imana! None ubwo muryamaganye, mukabona ko mwebwe ubwanyu mudakwiye ubugingo buhoraho, ngaho rero twisangiye abanyamahanga.


Bahavuye, bajya mu bwato berekeza Antiyokiya, ari na wo mugi bari baraturutsemo, ubwo abavandimwe babo babaragizaga Imana, babasabira kuzatunganya uwo murimo nyine bari bamaze kurangiza.


Ubwo byose bamaze kubyumvikanaho, Intumwa n’abakuru b’ikoraniro biyemeza kwitoramo bamwe muri bo, ngo babatume i Antiyokiya kumwe na Pawulo na Barinaba. Nuko hatorwa Yuda witwa Barisaba na Silasi, abantu b’imena mu bavandimwe.


Nuko Kiliziya ya Antiyokiya ibafasha ku byo bakeneye mu rugendo, banyura muri Fenisiya na Samariya babatekerereza iby’uguhinduka kw’abanyamahanga, maze iyo nkuru itera abavandimwe bose ibyishimo byinshi.


Nuko abari batumwe bamanuka berekeza i Antiyokiya; bahageze bakoranyiriza hamwe ikoraniro ry’aho, babashyikiriza urwandiko.


Naho Pawulo na Barinaba baguma i Antiyokiya, bigisha kandi bamamaza Inkuru Nziza y’ijambo rya Nyagasani bifatanyije n’abandi benshi.


Impaka ziba urudaca kugeza aho batandukana, Barinaba ajyana na Mariko bafata ubwato berekeza i Shipure,


yomokera i Kayizareya ajya gusura Kiliziya y’aho, hanyuma amanuka ajya Antiyokiya,


Abigishwa b’i Kayizareya bari baduherekeje, batujyana gucumbika ku muntu witwa Munasoni ukomoka i Shipure, wari umwigishwa kuva kera.


Tuhasanga ubwato bwajyaga muri Fenisiya, turabwurira buratujyana.


Ni mwebwe mbere na mbere Imana yahingukirije Umugaragu wayo, iramuboherereza kugira ngo abazanire umugisha; bityo buri muntu muri mwe abone kuzinukwa ibibi yakoraga.»


Bityo na Yozefu, uwo Intumwa zari zarahimbye Barinaba — ari byo kuvuga Imaragahinda —, wari n’umulevi ukomoka i Shipure, akaba yari afite umurima.


Iyo nama ishimisha ikoraniro ryose; batora Sitefano, umuntu wuzuye ukwemera na Roho Mutagatifu, batora na Filipo na Porokori, Nikanori na Timoni, Parumena na Nikola wo muri Antiyokiya wari umuyoboke w’idini ry’Abayahudi.


Nyamara ariko, ubwo Petero yazaga Antiyokiya, nahanganye na we kuko byari ngombwa kumugaya.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan