Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Ibyakozwe 11:16 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

16 Ubwo nahise nibuka ijambo rya Nyagasani yavuze ati ’Yohani yabatirishije amazi, naho mwebwe muzabatirizwa muri Roho Mutagatifu.’

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

16 Nibuka rya jambo ry'Umwami Yesu, iryo yavugaga ati ‘Yohana yababatirishaga amazi, ariko mwebweho muzabatirishwa Umwuka Wera.’

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

16 Ni bwo nibutse icyo Nyagasani yigeze kuvuga ati: ‘Yohani yabatirishije amazi, ariko mwebwe muzabatirishwa Mwuka Muziranenge.’

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

16 Ni bwo nibutse icyo Nyagasani yigeze kuvuga ati: ‘Yohani yabatirishije amazi, ariko mwebwe muzabatirishwa Mwuka Muziranenge.’

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Ibyakozwe 11:16
20 Iomraidhean Croise  

Nimugarukire amabwiriza yanjye! Dore, ngiye kubasakazaho umwuka wanjye, mbamenyeshe amagambo yanjye.


Nzabuhagiza amazi asukuye maze mube abasukure; mbahanagureho ubwandure bwanyu bwose muce ukubiri n’ibigirwamana byanyu byose.


Jyewe ndababatirisha amazi kugira ngo mwisubireho, ariko Uje ankurikiye andusha ububasha, ndetse sinkwiriye no kumukuramo inkweto; We azababatirisha Roho Mutagatifu n’umuriro.


bakabatirizwa na we mu ruzi rwa Yorudani, babanje kwiyemeza ibyaha byabo mu ruhame.


Jyewe nababatirishije amazi, naho We azababatirisha Roho Mutagatifu.»


Nuko abagore bibuka ayo magambo ye.


Yohani ni ko guterura abwira bose ati «Jyewe mbabatirisha amazi, ariko haje undi undusha ububasha, sinkwiriye ndetse no gupfundura udushumi tw’inkweto ze; we azababatiriza muri Roho Mutagatifu n’umuriro.


Yohani arabasubiza ati «Jyewe mbatiriza mu mazi, ariko hagati yanyu hari Uwo mutazi.


Koko jye sinari muzi, ariko Uwanyohereje kubatiriza mu mazi, yarambwiye ati ’Uwo uzabona Roho amumanukiraho kandi akamuhama hejuru, ni we ubwe ubatiza muri Roho Mutagatifu.’


ariko Umuvugizi Roho Mutagatifu, Data azohereza mu izina ryanjye, ni we uzabigisha byose, kandi abibutse n’ibyo nababwiye byose.


Ibyo mbibabwiye ngira ngo igihe cyabyo nikigera, muzibuke ko nababuriye. Sinabibabwiye ngitangira, kuko twari kumwe.


ngo Yohani yabatirishije amazi, naho mwebwe muzabatirizwa muri Roho Mutagatifu, nyuma y’iminsi mikeya.»


Naberetse buri munsi ko ari ngombwa kuvunika dutyo, kugira ngo tugoboke abatishoboye, twibuka n’amagambo Nyagasani Yezu yivugiye ubwe ati ’Utanga arahirwa kuruta uhabwa.’»


Twese twabatirijwe muri Roho umwe, ngo tube umubiri umwe. Twaba Abayahudi cyangwa Abagereki, twaba abacakara cyangwa abigenga, twese twuhiwe Roho umwe.


Nkoramutima zanjye, iyi baruwa ni iya kabiri mbandikiye. Muri ayo mabaruwa yombi nashatse kubibutsa bimwe na bimwe, kugira ngo murusheho gutekereza ku buryo buboneye.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan