Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Ibyakozwe 11:14 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

14 Azakubwira amagambo azagukiza, wowe n’urugo rwawe rwose.’

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

14 azakubwira amagambo azagukizanya n'abo mu rugo rwawe bose.’

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

14 Azakubwira uburyo wowe n'abo mu rugo rwawe mwese mwakizwa.’

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

14 Azakubwira uburyo wowe n'abo mu rugo rwawe mwese mwakizwa.’

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Ibyakozwe 11:14
30 Iomraidhean Croise  

Nzagirana Isezerano nawe, nzanarigirane n’abazagukomokaho. Iryo Sezerano rizahoraho, kugira ngo mbe Imana yawe, n’iy’urubyaro rwawe ubuziraherezo.


Koko rero naramutoye kugira ngo azatoze abana be n’abo mu nzu ye kuzakomeza inzira y’Uhoraho, bakurikiza ubutabera n’ubutungane, amaze gusaza; bityo Uhoraho azabone kurangiriza Abrahamu icyo yamusezeranyije.»


Naho impuhwe z’Uhoraho zikomerezwa abamutinya, kuva iteka kuzageza iteka ryose, n’ubutabera bwe bugahora ku bana


Urubyaro rwe ruzagira amaboko mu gihugu, ubwoko bw’abantu b’intungane bugire umugisha.


Intungane irangwa n’umurava, hahirwa abana izasiga!


Nzabashyiramo ibitekerezo bimwe n’imico imwe, mbatoze kunyubaha iteka ryose, bitume bagira ihirwe, bo n’urubyaro rwabo.


Uzemera akabatizwa azakira; utazemera azacibwa.


Koko rero, Umwana w’umuntu yazanywe no gushaka no kurokora ibyazimiye.»


Kandi nzi ko itegeko rye ari ubugingo bw’iteka. Jye rero ibyo mvuga, mbivuga uko Data yabimbwiye.»


Ibi byanditswe ari ukugira ngo mwemere ko Yezu ari Kristu, Umwana w’Imana, no kugira ngo nimumwemera mugire ubugingo mu izina rye.


Se w’umwana amenya ko kuri iyo saha, ari bwo Yezu yamubwiraga ko umwana we ari mutaraga. Nuko aremera hamwe n’urugo rwe rwose.


Roho ni we ubeshaho, umubiri nta kavuro. Amagambo nababwiye aturuka kuri Roho, kandi agatanga ubugingo.


Simoni Petero aramusubiza ati «Nyagasani, twasanga nde wundi, ko ari wowe ufite amagambo y’ubugingo bw’iteka.


Yari umuntu wubaha kandi agatinya Imana, we n’urugo rwe rwose, akagirira ubuntu bwinshi rubanda kandi agasenga Imana ubudasiba.


Baramusubiza bati «Twatumwe n’umutegeka w’abasirikare witwa Koruneli, umuntu w’intungane, utinya Imana kandi agashimwa n’umuryango wose w’Abayahudi. Yabwiwe rero n’umumalayika mutagatifu kugutumira, kugira ngo yumve ibyo umubwira.»


abahanuzi bose bemeza ko umwemera wese azaronka imbabazi z’ibyaha, abikesha ububasha bw’izina rye.»


Acumbitse ku wundi muntu witwa Simoni w’umukannyi, utuye mu rugo ruri iruhande rw’inyanja.»


Ubwo adutekerereza ukuntu yabonye umumalayika wamubonekeye mu nzu ye, akamubwira ati ’Wohereze abantu i Yope, utumire Simoni uhimbwa irya Petero.


Ngo amare kubatizwa kimwe n’abo mu rugo rwe bose, aratwinginga ati «Niba mubona koko ko nemera Nyagasani, nimuze mucumbike iwanjye.» Ni ko kuduhatira kubyemera.


Kirisipo, umutware w’isengero, yemera Nyagasani n’urugo rwe rwose, ndetse n’Abanyakorinti benshi bumvise amagambo ya Pawulo baremera, barabatizwa.


Kuko Isezerano ari mwe ryagenewe kimwe n’abana banyu, ndetse n’abari kure bose, n’abandi batabarika uko Nyagasani Imana yacu azabihamagarira.»


Cyakora koko nabatije n’umuryango wa Sitefana, nkaba numva nta wundi wundi nabatije.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan