Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Ibyakozwe 10:7 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

7 Umumalayika bavuganaga ngo amare kugenda, Koruneli ahamagaza abantu babiri bo mu rugo rwe, n’umusirikare umukoreye igihe kirekire kandi wubaha Imana;

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

7 Marayika wavuganaga na we amaze kugenda, ahamagara abagaragu be babiri, n'umusirikare w'umunyadini wo mu bamukorera iteka,

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

7 Hanyuma umumarayika bavuganaga arigendera. Nuko Koruneli ahamagara abagaragu babiri bo mu rugo rwe, n'umwe mu basirikari bamukoreraga wari umuntu wubaha Imana.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

7 Hanyuma umumarayika bavuganaga arigendera. Nuko Koruneli ahamagara abagaragu babiri bo mu rugo rwe, n'umwe mu basirikari bamukoreraga wari umuntu wubaha Imana.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Ibyakozwe 10:7
13 Iomraidhean Croise  

Umugaragu wa Abrahamu yumvise ayo magambo yubika umutwe ku butaka, imbere y’Uhoraho.


Bamaze kugenda, Umumalayika wa Nyagasani abonekera Yozefu mu nzozi, aramubwira ati «Byuka, ujyane umwana na nyina, uhungire mu Misiri; maze ugumeyo kugeza igihe nzakubwirira, kuko Herodi agiye guhigahiga umwana ngo amwice.»


Icyo gihe, i Yeruzalemu hari umuntu witwaga Simewoni; yari intungane kandi yubaha Imana. Yari ategereje ihumure rya Israheli, kandi Roho Mutagatifu yari amurimo.


Abasirikare na bo baramubaza bati «Twebwe se, dukore iki?» Arabasubiza ati «Ntimukagire uwo murenganya n’uwo mubeshyera, kandi munyurwe n’igihembo cyanyu.»


Acumbitse ku wundi muntu witwa Simoni w’umukannyi, utuye mu rugo ruri iruhande rw’inyanja.»


amaze kubatekerereza byose, abohereza i Yope.


Abafite ba shebuja b’abakristu, baririnde kubasuzugura bitwaje ko ari abavandimwe. Ahubwo bazabakorere neza kurushaho, kuko nyine iyo mirimo iba igenewe abayoboke n’abavandimwe batoneshejwe n’Imana. Ngibyo ibyo ugomba kwigisha no gushishikariza abandi.


Uzasanga atakiri umucakara, ahubwo atambutse umucakara, usange ari umuvandimwe wawe ukunda: jyeweho ni ko amereye rwose, nawe ni ko azakumerera ndetse arusheho, ari mu maso y’abantu, ari no mu maso ya Nyagasani.


Ariko niba utinya kumanuka wenyine, jyana na Pura umugaragu wawe, werekeze ku ngando.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan