Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Ibyakozwe 10:3 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

3 Nuko umunsi umwe, nko ku isaha ya cyenda y’amanywa, arabonekerwa: abona umumalayika w’Imana yinjira iwe, maze aramubwira ati «Koruneli!»

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

3 Abona ku mugaragaro mu iyerekwa marayika w'Imana yinjiye iwe nko mu isaha ya cyenda y'umunsi, aramuhamagara ati “Koruneliyo.”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

3 Nuko umunsi umwe nk'isaa cyenda z'amanywa aza kubonekerwa. Yibonera umumarayika w'Imana yinjira iwe. Aramubwira ati: “Koruneli!”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

3 Nuko umunsi umwe nk'isaa cyenda z'amanywa aza kubonekerwa. Yibonera umumarayika w'Imana yinjira iwe. Aramubwira ati: “Koruneli!”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Ibyakozwe 10:3
23 Iomraidhean Croise  

Jyeweho, icyanjye ni ugutabaza Imana, kandi koko Uhoraho azandokora.


Uhoraho asubiza Musa, ati «Icyo unsabye na cyo nzagikora, ku mpamvu y’uko ufite ubutoni mu maso yanjye, kandi nkaba nkwiyiziye mu izina.»


Koko rero, Yakobo, umugaragu wanjye, na Israheli nihitiyemo, yatumye nguhamagara mu izina ryawe; nkwita izina, n’ubwo wowe utanzi.


Ahagana ku isaha ya cyenda, Yezu avuga mu ijwi riranguruye, ati «Eli, Eli, lama sabaktani?» Bivuga ngo «Mana yanjye, Mana yanjye, icyatumye untererana ni iki?»


Nuko Umumalayika wa Nyagasani amubonekera ahagaze iburyo bw’urutambiro rw’ububani.


Nuko ako kanya, inteko y’ingabo zo mu ijuru yifatanya na wa Mumalayika, basingiza Imana bavuga bati


Nuko igihe Petero akibaza iby’iryo bonekerwa n’icyo rishaka kuvuga, aboherejwe na Koruneli baba barayoboza urugo rwa Simoni, bahagarara ku marembo.


Petero yari akibaza iby’ibonekerwa rye, ariko Roho aramubwira ati «Dore hari abantu batatu bagushaka.


Koruneli arasubiza ati «Hashize iminsi itatu, icyo gihe nari mu nzu yanjye nsenga, hari nko ku isaha ya cyenda y’amanywa. Uwo mwanya, umuntu wambaye imyenda irabagirana ahagarara imbere yanjye,


Bukeye bw’uwo munsi, ba bantu bakiri mu nzira ahajya kwegera umugi, ubwo na Petero akaba yazamutse ajya ahitaruye hejuru y’igisenge cy’inzu gusenga; hari nka saa sita.


Ubwo adutekerereza ukuntu yabonye umumalayika wamubonekeye mu nzu ye, akamubwira ati ’Wohereze abantu i Yope, utumire Simoni uhimbwa irya Petero.


Iri joro nyine, umumalayika w’Imana niyeguriye kandi nkorera yambonekeye,


Umunsi umwe, saa cyenda ari cyo gihe cy’isengesho rusange, Petero na Yohani bazamuka bajya mu Ngoro y’Imana.


Nyamara muri iryo joro, Umumalayika wa Nyagasani akingura inzugi z’uburoko, abakuramo maze arababwira ati


Aho i Damasi rero hakaba umwigishwa witwaga Ananiya. Nyagasani aramubonekera, amuhamagara agira ati «Ananiya!» Undi arasubiza ati «Ndi hano, Nyagasani!»


Yitura hasi, maze yumva ijwi rimubwira riti «Sawuli, Sawuli! Urantotereza iki?»


Abamalayika rero bagenewe iki? Si ibiremwa se bigaragira Imana kandi yohereza gufasha abazahabwa umurage w’uburokorwe?


Asumba atyo abamalayika kuko n’izina yahawe ritambutse kure ayabo.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan