Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Ibyakozwe 10:19 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

19 Petero yari akibaza iby’ibonekerwa rye, ariko Roho aramubwira ati «Dore hari abantu batatu bagushaka.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

19 Petero agitekereza ibyo yeretswe, Umwuka aramubwira ati “Dore abantu batatu baragushaka.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

19 Mu gihe Petero atekereza ku byo yeretswe, ni bwo Mwuka amubwiye ati: “Dore hano hari abantu batatu bagushaka.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

19 Mu gihe Petero atekereza ku byo yeretswe, ni bwo Mwuka amubwiye ati: “Dore hano hari abantu batatu bagushaka.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Ibyakozwe 10:19
11 Iomraidhean Croise  

Ariko Roho Nyir’ukuri uwo naza, azabayobora mu kuri kose, kuko atazavuga yitumirije, ahubwo azavuga ibyo yumvise byose, kandi akazabahanurira n’ibizaza.


Barahamagara kugira ngo bamenye ko Simoni, wahimbwe irya Petero, acumbitse muri urwo rugo.


Nuko umunsi umwe, nko ku isaha ya cyenda y’amanywa, arabonekerwa: abona umumalayika w’Imana yinjira iwe, maze aramubwira ati «Koruneli!»


Roho Mutagatifu ambwira kujyana na bo nta gushidikanya. Aba bavandimwe batandatu muruzi ni bo bamperekeje, nuko twinjira mu nzu y’uwo muntu.


Igihe bari bateraniye gusenga kandi basibye kurya, Roho Mutagatifu arababwira ati «Barinaba na Sawuli nimubashyire ukwabo, bajye gukora umurimo nabahamagariye.»


Bamaze kujya impaka z’urudaca, Petero ni ko guhaguruka, arababwira ati «Bavandimwe, muzi ko kuva mu ntangiriro Imana yantoranyije muri mwe, kugira ngo namamaze Inkuru Nziza mu banyamahanga, maze na bo baremera.


Tuhamara iminsi irindwi kuko twari tuhasanze abigishwa, maze bayobowe na Roho Mutagatifu, babwira Pawulo ngo yoye kujya i Yeruzalemu.


Roho Mutagatifu abwira Filipo ati «Genda, wegere ririya gare.»


Ariko ibyo byose bikorwa na Roho umwe rukumbi, ugabira buri wese uko abyishakiye.


Roho Mutagatifu abivuga yeruye ko mu minsi y’imperuka, bamwe bazihakana ukwemera, bishinge ababashukisha ibinyoma, maze batwarwe n’inyigisho zikomoka kuri Sekibi,


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan