Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Ibyakozwe 1:24 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

24 Hanyuma basenga bagira bati «Nyagasani, wowe uzi imitima ya bose, garagaza muri aba bombi uwo wihitiyemo,

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

24 Barasenga bati “Mwami Mana, umenya imitima y'abantu bose, werekane uwo utoranije muri aba bombi

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

24 Basenga bagira bati: “Nyagasani, wowe uzi imitima y'abantu bose, erekana muri aba bombi uwo utoranyije

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

24 Basenga bagira bati: “Nyagasani, wowe uzi imitima y'abantu bose, erekana muri aba bombi uwo utoranyije

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Ibyakozwe 1:24
24 Iomraidhean Croise  

wowe uzumvire mu ijuru aho utuye, ugire impuhwe, maze uhe buri muntu ibihuje n’imigenzereze ye, kuko uba uzi umutima we. Koko kandi ni wowe umenya imitima ya bose,


Nawe, mwana wanjye Salomoni, menya Imana ya so, uyikorere n’umutima utaryarya kandi utunganye kuko Uhoraho agenzura imitima yose, akamenya ibitekerezo biyirimo. Numushakashaka azakwiyereka, ariko numwirengagizaazakujugunya bidasubirwaho.


Uhoraho Mana yacu, nzi ko usuzuma imitima kandi ugashimishwa n’ubutabera n’ubutungane. Nanjye ubwanjye ngutuye ibi byose, mbigiranye umutima utunganye; kandi n’umuryango wawe uri hano, nshimishijwe no kuwubona uguhereza amaturo yawo ubikuye ku mutima.


Mbese iyo tuba twaribagiwe izina ry’Imana yacu, tugategera ibiganza imana z’inyamahanga,


Uhoraho ni we ucira imanza amahanga! Uhoraho, urancire urubanza ukurikije ubutungane, n’ubuziranenge bwanjye.


Ibiri ikuzimu no mu nyenga ntibyihishe Uhoraho, yayoberwa ate rero ibiri mu mitima y’abantu!


Uhoraho, Mugaba w’ingabo, wowe utegekana ubutabera, ugasuzuma umutima n’ibitekerezo, nzareba uko uzabihimura, kuko ari wowe nashinze akarengane kanjye.


Ni jye Uhoraho ucengera ibitekerezo, nkagenzura imitima, kandi ngahembera buri wese imyifatire ye, nkurikije imbuto z’ibikorwa bye.


Uhoraho Imana, Umugaba w’ingabo, ni wowe uzi imibereho y’intungane, ugasuzuma umutima n’ibitekerezo bye, nzareba ukuntu uzabantsindira kuko ari wowe naragije akaga kanjye.


«Uhoraho, Imana, yo iha umwuka ikiremwa cyose, niyihitiremo umuntu uzayobora imbaga,


Yezu arababwira ati «Mukunda kwigira intugane mu maso y’abantu, ariko Imana izi imitima yanyu. Koko icyo abantu baha agaciro, ni cyo kiba kigayitse mu maso y’Imana.


Yongera kumubaza ubwa gatatu, ati «Simoni mwene Yohani, urankunda?» Petero ababazwa n’uko amubajije ubwa gatatu, ati «Urankunda?» Ni bwo amushubije ati «Nyagasani, uzi byose, uzi ko ngukunda.» Yezu aramubwira ati «Ragira intama zanjye.


Nuko bashyiraho abakuru muri buri Kiliziya, bamaze gusenga no gusiba kurya, babaragiza Nyagasani bari baremeye.


Ndetse n’Imana imenya imitima yabitangiye icyemezo, igihe ibahaye Roho Mutagatifu kimwe natwe.


Maze babashyira Intumwa; zimaze kubasabira, zibaramburiraho ibiganza.


Kandi Nyirugusuzuma imitima akaba azi icyo Roho yifuza, kuko atakambira abatagatifujwe ku buryo buhuje n’Imana.


Nta kiremwa na kimwe kiribera intaboneka, ahubwo byose biratamuruye kandi biritaragaje mu maso y’Uwo tuzagomba kumurikira ibyacu.


Abana be nzabagabiza urupfu, maze Kiliziya zose zimenye ko ari jyewe usesengura imitima n’impyiko, kandi ko nzitura buri wese nkurikije ibikorwa bye.


Nuko Sawuli abwira Uhoraho, ati «Mana ya Israheli, erekana aho ukuri guherereye.» Maze bakora ubufindo, icyaha gihama Sawuli na Yonatani, naho rubanda barakira.


Uhoraho abwira Samweli, ati «Ntukangwe n’imisusire ye cyangwa n’igihagararo cye; jye si we natoye, simushaka: kuko Uhoraho atareba nk’abantu, bo bareba imisusire, naho Uhoraho akareba umutima.»


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan