Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Ibyakozwe 1:14 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

14 Bose barangwaga n’umutima umwe, bagashishikarira gusenga, bari kumwe n’abagore bamwe, barimo Mariya nyina wa Yezu, n’abavandimwe be.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

14 Abo bose hamwe n'abagore na Mariya nyina wa Yesu na bene se, bakomezaga gusengana umutima uhuye.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

14 Abo bose bakomeza kubana bashishikariye gusenga bahuje umutima, bari kumwe n'abagore hamwe na Mariya nyina wa Yezu, n'abavandimwe ba Yezu.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

14 Abo bose bakomeza kubana bashishikariye gusenga bahuje umutima, bari kumwe n'abagore hamwe na Mariya nyina wa Yezu, n'abavandimwe ba Yezu.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Ibyakozwe 1:14
27 Iomraidhean Croise  

Akibwira rubanda, nyina n’abavandimwe be baba bari hanze, bashaka kugira icyo bamubwira. (


Icyo muzasaba cyose musenga, mubigiranye ukwemera, muzagihabwa.»


Aho hari abagore benshi bareberaga kure; abo ni abari barakurikiye Yezu kuva mu Galileya bamukorera.


Hari n’abagore bareberaga kure. Barimo Mariya Madalena, na Mariya nyina wa Yakobo muto na Yoze, na Salome,


Isabato irangiye, Mariya Madalena na Mariya nyina wa Yakobo na Solome, bagura imibavu yo kumusiga.


Niba rero, mwebwe n’ububi bwanyu, muzi guha abana banyu ibintu byiza, So uri mu ijuru azarushaho ate guha Roho Mutagatifu abamumusabye?»


Hanyuma abacira umugani, abumvisha ko ari ngombwa gusenga iteka batarambirwa.


Abamenyi ba Yezu bose bari bahagaze ahitaruye, hamwe na ba bagore bari baturutse mu Galileya bamuherekeje, bakomeza kubyitegereza.


Abagore bari bavanye na Yezu mu Galileya, bakurikira Yozefu; bitegereza imva n’ukuntu bari bashyizemo umurambo we.


Hari Mariya Madalena, na Yohana, na Mariya nyina wa Yakobo. N’abandi bagore bari kumwe na bo, ni ko babwiraga intumwa.


Ako kanya barahaguruka basubira i Yeruzalemu. Bahasanga ba Cumi n’umwe bateranye, bari kumwe na bagenzi babo bandi,


Nuko bagahora mu Ngoro basingiza Imana.


Babimenyesha Yezu bati «Nyoko n’abavandimwe bawe bari hanze barifuza ko mubonana.»


Umunsi wa Pentekositi uragera, bose bakaba bakoraniye hamwe.


Bahoraga bashishikariye kumva inyigisho z’Intumwa, gushyira hamwe kivandimwe, kumanyurira hamwe umugati no gusenga.


Iminsi yose bashishikariraga kujya mu Ngoro y’Imana bashyize hamwe, bakamanyurira umugati imuhira, bagasangira mu byishimo no mu bwiyoroshye bw’umutima.


Naho twebwe tuzagumya kwibanda ubudahwema ku isengesho no ku murimo wo kwigisha ijambo ry’Imana.»


Mwishimire amizero mufite, mwiyumanganye mu magorwa, ntimugahweme gusenga.


Ni yo mpamvu uvuga mu ndimi akwiye no gusaba Imana ingabire y’ubusobanuzi.


Igihe cyose muhore musenga kandi mwambaza ku buryo bwose mubwirijwe na Roho; mubyitondere kandi musabire ubutitsa abatagatifujwe bose.


Nimukomere ku isengesho, muhugukire gushimira.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan