Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Ibyakozwe 1:13 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

13 Bahageze, bazamuka mu cyumba cyo hejuru aho babaga. Abo ni Petero, Yohani, Yakobo, Andereya, Filipo na Tomasi, Baritolomayo na Matayo, Yakobo mwene Alufeyi, Simoni umunyeshyaka, na Yuda mwene Yakobo.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

13 Basohoyeyo barurira bajya mu cyumba cyo hejuru, aho Petero na Yohana na Yakobo, na Andereya na Filipo na Toma, na Barutolomayo na Matayo na Yakobo mwene Alufayo, na Simoni Zelote na Yuda mwene Yakobo babaga.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

13 Bagezeyo bajya muri cya cyumba cyo hejuru, aho babaga ubusanzwe. Abo bari Petero na Yohani na Yakobo, Andereya na Filipo, na Tomasi na Barutolomayo, na Matayo na Yakobo mwene Alufeyi, na Simoni wari umurwanashyaka w'igihugu, na Yuda mwene Yakobo.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

13 Bagezeyo bajya muri cya cyumba cyo hejuru, aho babaga ubusanzwe. Abo bari Petero na Yohani na Yakobo, Andereya na Filipo, na Tomasi na Barutolomayo, na Matayo na Yakobo mwene Alufeyi, na Simoni wari umurwanashyaka w'igihugu, na Yuda mwene Yakobo.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Ibyakozwe 1:13
45 Iomraidhean Croise  

Yezu arakomeza, yigiye imbere, abona umuntu wicaye mu biro by’imisoro, akitwa Matayo. Aramubwira ati «Nkurikira!» Arahaguruka, aramukurikira.


Ari bubereke mu nzu yo hejuru icyumba kigari, gishashe, kandi giteguye neza, abe ariho mudutegurira ibya Pasika.»


Yezu ajyana na Petero na Yakobo na Yohani, maze atangira kugira ubwoba n’ishavu.


Nuko yihitira, abona Levi, mwene Alufeyi, yicaye mu biro by’imisoro. Aramubwira ati «Nkurikira.» Arahaguruka aramukurikira.


Nuko ntiyareka hagira undi umukurikira, uretse Petero na Yakobo, na Yohani murumuna wa Yakobo.


Hashize iminsi itandatu, Yezu ajyana na Petero, na Yakobo, na Yohani ukwabo mu mpinga y’umusozi muremure. Nuko yihindura ukundi mu maso yabo.


Ari bubereke mu nzu yo hejuru icyumba kigari, gishashe neza; abe ari ho mutegura.»


Nuko Tomasi witwaga Didimi abwira abandi bigishwa, ati «Reka tujyane, natwe tuzapfane na we.»


Yuda utari Isikariyoti aramubaza ati «Nyagasani, utewe n’iki kutwiyereka, ntiwiyereke isi?»


Nuko uwo muja w’umukumirizi abwira Petero ati «Aho none ntiwaba uri uwo mu bigishwa b’uriya muntu ?» Petero arasubiza ati «Sindi we.»


Simoni Petero na Tomasi ari we Didimi, na Natanayeli w’i Kana ho mu Galileya, na bene Zebedeyi, n’abandi babiri bo mu bigishwa be, bari bateranye.


Abacecekesha ikiganza, maze abatekerereza uburyo Nyagasani yamukuye mu buroko, hanyuma arababwira ati «Nimujye kubimenyesha Yakobo n’abavandimwe.» Nuko arahava, yigira ahandi hantu.


Barangije kuvuga, Yakobo afata ijambo agira ati «Bavandimwe, nimunyumve.


Nuko Petero ahagararanye na ba Cumi n’umwe, arangurura ijwi agira ati «Bantu bo muri Yudeya, namwe mwese abatuye i Yeruzalemu, nimumenye neza ibi ngibi kandi mutege amatwi amagambo yanjye.


Petero arabasubiza ati «Nimwisubireho, buri muntu muri mwe abatizwe mu izina rya Yezu Kristu kugira ngo ababarirwe ibyaha bye, kandi muhabwe ingabire ya Roho Mutagatifu.


Mu cyumba cyo mu nzu yo hejuru aho twari duteraniye, hakaga amatara menshi.


Ngo babone ukuntu Petero na Yohani bavuga bashize amanga, kandi bazi ko ari abantu batize, ahubwo ari rubanda rusanzwe, barumirwa. Baza kwibuka ko bagendanaga na Yezu;


Ariko Petero na Yohani barabasubiza bati «Icyaba kiboneye mu maso y’Imana ni ikihe: ari ukubumvira cyangwa se kumvira Imana? Ngaho namwe nimwihitiremo!


Hanyuma yabonekeye Yakobo, nyuma abonekera intumwa zose icyarimwe.


Nta yindi ntumwa twabonanye, uretse Yakobo umuvandimwe wa Nyagasani.


Nuko Yakobo, Petero na Yohani, kandi ari na bo bitwa inkingi, bamaze kumenya ingabire nahawe, turumvikana baduhereza ukuboko, jyewe na Barinaba, ngo twebwe tujye mu banyamahanga, naho bo mu bagenywe.


Jyewe Yakobo, umugaragu w’Imana n’uwa Nyagasani Yezu Kristu, ku batoranyijwe n’Imana bo mu miryango cumi n’ibiri, batuye mu mahanga, ndabaramutsa.


Mubyeyi watoranyijwe hamwe n’abana bawe, ndabandikiye, jyewe Umukuru wanyu, ubakunda mu kuri — nyamara si jye jyenyine ubakunda, ahubwo n’abandi bose bashoboye kumenya ukuri —


Jyewe Yuda, umugaragu wa Yezu Kristu n’umuvandimwe wa Yakobo, ku bahamagawe kandi bakunzwe n’Imana, bakarindwa na Yezu Kristu:


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan