Uwo munsi, azashinga ibirenge bye ku musozi w’imizeti uteganye na Yeruzalemu, aherekera mu burasirazuba. Uwo musozi w’imizeti uzasadukamo kabiri, uhereye iburasirazuba werekeza iburengerazuba, uhinduke igisiza kinini cyane. Igice kimwe cy’uwo musozi kizashyiguka kigana mu majyaruguru, ikindi kigane mu majyepfo.